StarTimes izerekana imikino ya Europa League; Tottenham itegerejweho kubona itike ya 1/16

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Europa League rihuza amakipe akomeye i Burayi rizakomeza ku wa Kane hakinwa umunsi wa gatanu w’amatsinda, aho Tottenham itegerejweho kwiyongera kuri Arsenal na Leicester City mu makipe azakina 1/16.

Tottenham itozwa na José Mourinho, ni iya kabiri mu itsinda J n’amanota icyenda, inganya na Antwerp ya mbere, ariko zigatandukanywa n’umukino wazihuje mu mikino ibanza.

Iyi kipe izaba yerekeje muri Autriche guhura na LASK ifite amanota atandatu ku mwanya wa gatatu, ariko ikaba yari yayitsinze ibitego 3-0 mu mukino wabereye mu Bwongereza.

Tottenham iheruka kunganya ubusa ku busa na Chelsea muri Premier League, izaba isabwa gutsinda LASK kugira ngo yizere kurenga amatsinda ya Europa League.

Andi makipe abiri ahagarariye u Bwongereza muri iri rushanwa, Arsenal na Leicester City, yamaze kwizera gukina 1/16, asigaye kumenya gusa niba azaba aya mbere cyangwa aya kabiri mu matsinda.

Arsenal yatsinze imikino yose uko ari ine imaze gukina mu itsinda B, irusha amanota atandatu Molde na Rapi Vienna, zombi izakira kuri Emirates Stadium.

Umutoza Mikel Arteta wakunzwe kuruhutsa abakinnyi barimo Pierre-Emerick Aubameyang, yitezweho kubikomeza, agaha umwanya abakinnyi batabona igihe gihagije cyo gukina.

Umukinnyi umwe utegereje kongera guhabwa amahirwe ni Nicolas Pépé kuri ubu uri mu bihano by’imikino itatu mu marushanwa yo mu Bwongereza nyuma yo guhabwa ikarita itukuta.

Nicolas Pépé wageze muri Arsenal muri Kanama 2019, yabanje mu kibuga ubwo Arsenal yatsindaga Molde ibitego 3-0 ndetse atsinda kimwe muri ibyo bitego. Nubwo abenshi batishimiye uko yitwaye ahabwa ikarita itukura muri Shampiyona, umutoza Mikel Arteta yishimiye uko yakinnye kuri Molde.

Mu myaka itatu iheruka, Arsenal yaviriyemo muri 1/16, igera ku mukino wa nyuma mu gihe kandi yaviriyemo muri ½.

Kuri Leicester City idasanzwe yitabira Europa League, iheruka kunganya na Braga ibitego 3-3 ubwo yabonaga itike yo kurenga amatsinda.

Ku wa Kane, izaba yasuye Zorya Luhansk muri Ukraine mu mukino wo mu itsinda G ndetse byitezwe ko n’umutoza Brendan Rodgers ashobora kuruhutsa abakinnyi bamwe dore ko uyu mukino uzaba nyuma y’iminsi itatu bahuye na Fulham.

Iyi mikino yose kimwe n’indi iteganyijwe ku wa Kane, izerekanwa kuri StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya Televiziyo ku mugabane wa Afurika ndetse kikagira uburenganzira bwihariye bwo kwerekana iri rushanwa rikomeye.

Imikino ya Europa League izerekanwa kuri StarTimes ku wa Kane
Tottenham ni yo kipe ihagarariye u Bwongereza muri Europa League, itarizera kurenga amatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .