StarTimes izerekana imikino ya Europa League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri haratangira imikino y’amatsinda ya Europa League, rimwe mu marushanwa ahuza amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, aho iry’uyu mwaka ririmo amakipe nka Manchester United, Arsenal, FC Porto, Borussia Mönchengladbach, Lazio n’ayandi.

Arsenal yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize w’imikino, iratangira urugendo rushya rwo mu itsinda F yakirwa na Eintracht Frankfurt. Iyi kipe yo mu Budage yatsinzwe umukino umwe mu mwaka ushize, muri ½, isezererwa na Chelsea kuri penaliti.

Frankfurt ntabwo yahiriwe mu mpera z’icyumweru kuko yatsinzwe na Augsburg mu mukino wa shampiyona, ariko umutoza wayo Adi Hütter yavuze ko kuri uyu wa Kane bazakina umukino utandukanye.

Ati” Tugomba kwigira ku makosa twakoze kuko ubu tugiye guhura na Arsenal. Ntabwo twakinnye neza kuri Augsburg, ariko Eintracht izakina Europa League neza, izaba iri mu rugo.”

Dominik Kohr ukinira iyi kipe mu kibuga hagati, yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza uyu mukino uzabahuza na Arsenal.

Andi makipe abiri ari mu iri tsinda, Standard Liège na Vitória Guimarães azahurira mu mukino uzabera mu Bubiligi.

Manchester United yatwaye iri rushanwa mu 2017, izatangira urugamba rwo gushaka uburyo yakwegukana igikombe ihura na Astana yo muri Kazakhstan mu mukino uzabera kuri Old Trafford, mu itsinda L.

Indi kipe ya gatatu ihagarariye u Bwongereza muri iri rushanwa, ni Wolves iri mu itsinda K, aho izaba ihanganye n’amakipe arimo Beşiktaş, Slovan Bratislava na Braga.

Wolves yari imaze imyaka 39 idakina amarushanwa yo ku rwego rw’u Burayi, ifite abakinnyi benshi bakomoka muri Portugal ndetse rutahizamu wayo Adama Traore yizeye ko bizabafasha kwitwara neza imbere ya Braga yo muri iki gihugu.

Ati” Umutoza wacu akomoka muri Portugal kimwe n’abandi bakinnyi benshi bacu. Bazi abakinnyi tugiye guhura nabo na shampiyona yaho ndetse bamwe muri bo bagiye bahura n’amakipe nka Braga inshuro nyinshi. Twe hari icyo bizadufasha kandi ndizera ko twe batatuzi cyane.”

Abafana batandukanye bazaboneraho kwishimira kureba amwe mu makipe nka F91 Dudelange, ifite abakinnyi babarirwa agaciro ka miliyoni €283.2, aho iri mu itsinda A hamwe na Seville imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi.

Dudelange yo muri Luxembourg, igizwe n’abakinnyi basanzwe bafite indi mirimo.

Iyi mikino ya Europa League izanyura ku mashene y’imikino ya StarTimes.

Arsenal yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Europa League mu mwaka ushize w'imikino, irakirwa na Eintracht Frankfurt kuri uyu wa Kane
Manchester United izakira FC Astana yo muri Kazakhstan
Imikino ibanza yo mu itsinda F Arsenal izakina muri Europa League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza