StarTimes irerekena imikino ya Europa League, Arsenal itegerejweho kubona itike ya 1/16

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane ni bwo hakinwa imikino y’umunsi wa gatandatu usoza amatsinda ya Europa League, aho Arsenal itegerejweho kubona itike ya 1/16, igasanga andi makipe yo mu Bwongereza arimo Wolverhampton Wanderers na Manchester United.

Nubwo iyi kipe yari imaze iminsi ititwara neza, hari icyizere abafana bayo bafite ko ishobora kwitwara neza mu Bubiligi ubwo iza kwakirwa na Standard Liège kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019.

Arsenal iheruka gutsinda umukino wa West Ham United muri Shampiyona y’u Bwongereza, irasabwa kudatsindwa ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu muri uyu mukino wa Europa League kugira ngo yizere gukomeza muri 1/16.

Ikipe y’Abarashi yaherukaga gutsinda umukino wa Europa League mu mpera z’Ukwakira, ubwo yatsindaga Vitória de Guimarães yo muri Portugal ibitego 3-2 mu itsinda F.

Kuva icyo gihe, Arsenal yakinnye imikino 10, itsindamo umukino umwe wa West Ham, inganya itandatu, itsindwa itatu ndetse uyu musaruro muke uri mu byatumye itandukana n’uwari umutoza wayo, Unai Emery ubwo yari imaze gutsindirwa mu rugo na Eintracht Frankfurt muri Europa League, ikipe isigaranwa na Freddie Ljungberg wayisheje intsinzi ya mbere, ku wa Mbere.

Ku rundi ruhande, Manchester United iri mu itsinda L, irakira umukino wa nyuma uzabera kuri Old Trafford.

Amashitani atukura, aheruka gutakaza umukino wa Europa League yakiriwemo na Astana nubwo yari yaramaze kwizera gukomeza maze umutoza Ole Gunnar Solskjær akitabaza ikipe ya kabiri yatsinzwe ibitego 2-1.

Iyi kipe iheruka kwitwara neza mu mikino ibiri yahuyemo na Tottenham na Manchester City mu cyumweru gishize, irasabwa byibuze inota rimwe mu mukino izakiramo AZ Alkmaar yo mu Buholandi kugira ngo yizere kuzamuka iyoboye itsinda dore ko n’aba Baholandi bizeye gukomeza.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer avuga ko yishimira uko ikipe ye imaze iminsi yitwara muri Europa League.

Ati "Ku bwanjye, ni byiza guha amahirwe abana, ni byiza kubona abakinnyi basanzwe bakina, bakina kuko bakeneye gukina. Twatangiye neza kandi turashaka gukomeza, tukazagera i Gdańsk (ahazakinirwa umukino wa nyuma tariki ya 27 Gicurasi).’’

Indi kipe yamaze kwizera gukomeza ni Wolves, irushwa inota rimwe na Braga mu itsinda K, ariko ikaba irusha amanota atandatu Slovan Bratislava iri ku mwanya wa gatatu. Iyi kipe itozwa na Nuni Espirito Santo irakira Beşiktaş.

StarTimes iyoboye mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya Televiziyo muri Afurika, ifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iyi mikino ya Europa League ku mashene y’umupira w’amaguru yayo.

StarTimes izerekana umukino wa Arsenal na Standard Liege guhera saa 19:55
Guhera saa 22:00 StarTimes izerekana kandi umukino wa Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza