Muri ayo makipe yose, 44 yari ayo mu Cyiciro cya Mbere (Premier League) no mu cya Kabiri (Championship), ariko guhera ku wa Gatanu ubwo hatangira gukinwa ijonjora rya gatatu, hari hasigayemo 20 gusa.
Liverpool yasezereye Aston Villa iyitsinze ibitego 4-1 mu mukino wabaye ku wa Gatanu mu gihe Wolves yakuyemo Crystal Palace iyitsinze igitego 1-0.
Manchester United imaze kwegukana iri rushanwa inshuro 12, yaraye ikuyemo Watford iyitsinze igitego 1-0 mu gihe Arsenal imaze kuryegukana inshuro 14, kurusha andi makipe yose, yasezereye Newcastle United iyitsinze 2-0.
Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino itandukanye irimo uwo Manchester City ihuramo na Birmingham City, aho byitezwe ko Pep Guardioa aruhutsa bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga.
Tottenham Hotspur y’umutoza José Mourinho irakirwa na Marine yo mu Cyiciro cya Munani mu mupira w’u Bwongereza guhera saa moya z’ijoro mu gihe Chelsea ikina na Morecombe saa 15:30.
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika baraza kureba imikino myiza y’ijonjora rya gatatu iri kuba mu mashusho meza ya HD ku mashene ya StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya televiziyo kuri uyu mugabane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!