StarTimes ihishiye byinshi abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki cyumweru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Abakunzi b’Umupira w’amaguru muri Afurika bongeye kuzirikanwa muri iki cyumweru, aho abafite ifatabuguzi rya StarTimes bazabasha kwirebera imikino y’amakipe akomeye muri Europa League no muri Shampiyona z’i Burayi.

Nyuma y’umukino wa Europa League, waraye uhuje Arsenal na Vitória Guimarães kuri uyu wa Gatatu, amakipe yombi akanganya ubusa ku busa, StarTimes irakomeza kugeza ibyiza ku bafite ifatabuguzi ryayo.

Manchester United ni indi kipe ikomeye yo mu Bwongereza ikina muri iri rushanwa, aho nyuma yo gutakaza umukino wa kane muri Shampiyona ubwo yatsindwaga na Bournemouth 1-0 mu mpera z’icyumweru, ishaka uburyo igaruka mu nzira zo gutsinda.

Igitutu gikomeje kwiyongera kuri iyi kipe hamwe n’umutoza wayo, Ole Gunnar Solskjær, ariko ifite icyizere ko ku rwego rw’Uburayi ishobora gukora ibitandukanye.

Manchester United irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane yakira Partizan Belgrade mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda L.

Muri iki Cyumweru kandi, StarTimes yongeye kuzanira abakunzi ba ruhago, Shampiyona y’u Budage, aho Bayern Munich ifite umukino ukomeye izahuramo na Borussia Dortmund muri Bundesliga Klassiker, ku wa Gatandatu.

Bayern Munich iheruka kunyagirwa na Eintracht Frankfurt ibitego 5-1 mu mpera z’icyumweru, ibi byatumye umutoza Niko Kovač ahambirizwa, ikipe isigaranwa na Hansi Flick wari umwungirije.

Uyu mugabo wigeze gukinira Bayern Munich afite akazi katoroshye ko gukina adafite abarimo Jerome Boateng, Niklas Süle na Lucas Hernandez.

Borussia Dortmund yo yitwaye neza mu mukino iheruka gukina muri Shampiyona, itsinda Wolfsburg ibitego 3-0.

Bayern Munich nitsinda uyu mukino, bizayifasha kujya imbere ya Dortmund kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na Borussia Mönchengladbach.

Amateka aha amahirwe Bayern Munich, yatsinze imikino itanu ya Klassiker iheruka kwakirira ku kibuga cyayo, aho yinjijemo ibitego 22, ikinjizwa bitatu gusa.

Abakunzi b’Umupira w’amaguru muri Afurika bafite amahirwe yo kureba niba amateka yisubiramo mu Budage ndetse n’ibyo amakipe amwe ashobora gukora muri Europa League dore ko iyi mikino yose izatambuka ku mashene ya StarTimes irimo kuba.

Bundesliga Klassiker ihuza Bayern Munich na Borussia Dortmund ni umwe mu mikino ikomeye izaca kuri StarTimes mu mpera z'icyumweru
StarTimes irerekana kandi imikino ya Europa League ikomeza kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza