Mu mpeshyi yo mu 2023, ni bwo uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” wakiniraga Lille y’Abatarengeje imyaka 19, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Standard de Liège.
Mu minsi ye ya mbere yitwaye neza ariko umwaka wa 2024 yawugizemo imvune, nyuma yo kuyikira ntiyongera kubona umwanya uhagije wo gukina, ndetse ajyanwa mu ikipe ya kabiri.
Umutoza we Ivan Leko yaramushimye ariko abona agikeneye kubanza kugira umwanya uhagije wo gukina, ariyo mpamvu bemeye kumutanga muri Beerschot ihanganye no kutamanuka kugira ngo abashe gukina, azamugarure yabona umwanya uhoraho muri 11 babanzamo.
Kugeza ubu aracyafite amasezerano ya Standard de Liège agomba kuzarangira mu 2026, akaba yatijwe muri iyi kipe ku masezerano atayemerera kumugura burundu.
Beerschot yerekejemo kugeza ubu iri mu makipe ari guhangana no kutamanuka mu Cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa 16 n’amanota 12 mu mikino 20 imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!