00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Standard de Liège igiye gutiza Hakim Sahabo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 January 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Nyuma yo kutamubonera umwanya uhagije wo gukina, Standard de Liège yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi igiye gutiza Umunyarwanda Hakim Sahabo muri K. Beerschot V.A. na yo ikina muri iyi Shampiyona.

Mu mpeshyi yo mu 2023, ni bwo uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” wakiniraga Lille y’Abatarengeje imyaka 19, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Standard de Liège.

Mu minsi ye ya mbere yitwaye neza ariko umwaka wa 2024 yawugizemo imvune, nyuma yo kuyikira ntiyongera kubona umwanya uhagije wo gukina, ndetse ajyanwa mu ikipe ya kabiri.

Umutoza we Ivan Leko yaramushimye ariko abona agikeneye kubanza kugira umwanya uhagije wo gukina, ariyo mpamvu bemeye kumutanga muri Beerschot ihanganye no kutamanuka kugira ngo abashe gukina, azamugarure yabona umwanya uhoraho muri 11 babanzamo.

Kugeza ubu aracyafite amasezerano ya Standard de Liège agomba kuzarangira mu 2026, akaba yatijwe muri iyi kipe ku masezerano atayemerera kumugura burundu.

Beerschot yerekejemo kugeza ubu iri mu makipe ari guhangana no kutamanuka mu Cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa 16 n’amanota 12 mu mikino 20 imaze gukina.

Hakim Sahabo ni umwe mu Banyarwanda bakina neza mu kibuga hagati
Standard de Liège yatije Hakim Sahabo muri K. Beerschot V.A.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .