Stade z’umupira w’amaguru muri Brésil zigiye guhindurwamo ibitaro by’abanduye Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Werurwe 2020 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Amakipe akomeye muri Brésil ari gutanga Stade zayo kugira ngo abashinzwe ubuzima bazihinduremo ibitaro bikuru n’amavuriro mato yita ku barwayi bafashwe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Imibare yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2020, yashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika, ivuga ko abantu 1546 aribo bamaze kwandura Coronavirus muri Brésil mu gihe 25 bahitanywe n’icyo cyorezo.

Mu gihe umupira w’amaguru muri icyo gihugu wahagaritswe kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza, arenga kimwe cya kabiri cy’amakipe 20 yo mu cyiciro cya mbere muri Brésil yamaze gutanga Stade zayo mu gihe abayobozi bo muri Sao Paolo na Rio de Janeiro bashaka kwagura ubushobozi bw’ibitaro mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo.

Ikipe ya Flamengo yatwaye Shampiyona iheruka muri Brésil, yemeje ko yamaze gushyikiriza Stade yayo ya Maracanã abayobozi bashinzwe ubuzima muri Rio de Janeiro.

Perezida wayo, Rodolfo Landim, yagize ati “Muri ibi bihe bibi, nifuzaga gutumira abantu bacu mu mabara y’umutuku n’umukara kugira ibyiringiro no kugira iminsi myiza. Reka twite ku basaza bacu, dufashe ababikeneye cyane."

Abayobozi bo muri Sao Paulo, umujyi munini wa Brésil, bavuze ko bazashyira ibitanda 200 mu bitaro byo muri Stade ya Pacaembu Municipale kugira ngo bagabanye ubucucike n’igitutu ku bitaro byo muri uwo mujyi mu gihe andi makipe abiri akomeye, nayo yemeye gutanga ibibuga byayo.

Corinthians Paulista na yo yatangaje ko yatanze Stade yayo ya Itaquerao n’ikibuga cyayo cy’imyitozo kugira ngo abashinzwe ubuzima barebe uko babikoresha mu kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus.

Ikipe ya Santos yatangaje ko ibitaro by’agateganyo bizubakwa mu nzu imwe iri muri stade ya Vila Belmiro.

Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ubuzima, Luiz Henrique Mandetta, yagaragaje ko Coronavirus ishobora kuzagera ku rwego rwo hejuru muri Brésil hagati ya Mata na Kamena mu gihe ateganya ko umubare w’abafashwe n’iyi ndwara ya COVID-19 uzagabanuka guhera muri Nzeri 2020.

Mandetta yaburiye abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu gituwe n’abatuye miliyoni 210, ko imibare ishobora kwiyongera cyane muri Mata.

Stade Maracanã iri mu zizahindurwamo ibitaro muri Bresil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza