Stade ya Kigali ishobora guhagarikwa kwakira imikino mpuzamahanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Mata 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko hari ibikwiye gukosorwa kuri Stade ya Kigali bitarenze muri Mata bitaba ibyo na yo ntiyemererwe kwakira imikino mpuzamahanga nk’uko bimeze kuri Stade Amahoro.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yabwiye IGIHE ko bamaze kumenyeshwa na CAF ko hari ibikwiye guhindurwa kuri Stade ya Kigali ndetse batangiye kubikoraho.

Ati “Hari ibyo CAF yadusabye gukosora kuri Stade [ya Kigali], bikwiye kunozwa mbere kugira ngo dukomeze kwakira amarushanwa yayo kandi turi kubikoraho hamwe n’inzego bireba ku buryo twizera ko bizaba byakemutse.”

Nubwo yirinze kuvuga ibyasabwe gukosorwa mbere y’uko uku kwezi kurangira, IGIHE yamenye ko birimo urwambariro, inkingi ziri aho abafana bicara cyane mu myanya y’icyubahiro, n’aho abafana bicara hagomba gushyirwa intebe.

U Rwanda rumaze iminsi rwifashisha Stade ya Kigali mu mikino mpuzamahanga dore ko Stade Amahoro yo hari ibyo itujuje ndetse hashize imyaka ibiri hatekerezwa uburyo yavugururwa, ikazajya yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25.

Icyatumye Stade Amahoro ikurwa mu bibuga byemerewe kwakira imikino mpuzamahanga ni inkingi zibangamira abafata amashusho y’umukino.

U Rwanda ruzongera gukinira umukino mpuzamahanga mu rugo mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka, ku munsi wa kabiri w’itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho ruzakira Kenya nyuma yo gusura Mali.

CAF yamenyesheje FERWAFA ko hari ibikwiye gukosorwa kuri Stade ya Kigali kugira ngo ikomeze kwakira imikino mpuzamahanga
Stade Amahoro ntiyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga kuko na yo hari ibigomba kuzabanza gukosorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .