Iyi gahunda yiswe ’Ibirori bya Ruhago’ n’abategura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yatangiye ku wa Gatandatu tariki 28 Nzeri ubwo ikipe ya Rutsiro FC yakiraga Rayon Sports mu mukino wahuje amakipe yombi yari ataratsindwa muri Shampiyona.
Igitego cya Iraguha Hadji wa Rayon Sports ku munota wa 49 w’umukino ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi. Uyu musore wahoze akinira Rutsiro FC yatumye hinjira amafaranga menshi kuko uyu mukino wasize habonetse miliyoni 8.5 Frw.
Amakuru ava muri Rutsiro FC ni uko uyu mukino ari wo uyinjirije amafaranga menshi mu mateka yabo.
Undi mukino wabereye i Rubavu ni uwahuje Etincelles FC na APR FC yari ikubutse mu mikino Nyafurika ariko amakipe yombi birangira anganyije 0-0.
Nubwo ikipe ya Etincelles FC ari yo ikunzwe kurusha izindi i Rubavu, umukino wo kuri iki Cyumweru winjije amafaranga make ugereranyije n’uwari wabaye ku wa Gatandatu gusa na wo wasigiye Etincelles FC agera kuri 7.7 Frw.
Uretse amafaranga yinjiye kuri Stade, abacuruza mu Mujyi wa Rubavu barimo utubari n’amacumbi, babwiye IGIHE ko izi mpera z’icyumweru zibasigiye amafaranga menshi ugereranyije n’iminsi isanzwe kubera abafana benshi bavuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ikipe ya APR FC n’abari bayiherekeje bonyine bishyuye agera kuri miliyoni umunani 8 Frw kuri Hoteli Serena aho yari icumbitse guhera ku wa Gatandatu.
Ibirori bya Ruhago ni gahunda Rwanda Premier League iteganya kuzajya ikora, ihuriza mu Mujyi umwe amakipe ya Rayon Sports na APR FC mu mpera z’icyumweru. Ibi bikazakomeza ku munsi wa 15 wa Shampiyona mu Ukuboza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!