00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade Umuganda yahagaritswe kwakira imikino ya Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 07:46
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Stade Umuganda ku kwakira imikino ya Shampiyona mu gihe cyose itarasanwa.

Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu ni kimwe mu bibuga byakiniweho iminsi ibiri ibanza ya Shampiyona ya 2021/22, ariko ikaba itari yemerewe kwakira abafana.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021, FERWAFA yamenyesheje amakipe ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC asanzwe ayikiniraho ko agomba gutanga ibindi bibuga azajya akiniraho bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

Hashingiwe kandi ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye Akarere ka Rubavu ku wa 11 Ugushyingo 2021 igaragaza ko iyo Stade yavuzwe haruguru yangiritse kubera ibiza bityo ko “kugira ngo yongere yakire imikino itandukanye igomba kubanza gusanwa.”

Nubwo FERWAFA yafashe iki cyemezo, amakipe ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC yari yandikiye Akarere ka Rubavu asaba koroherezwa agakomeza kwakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kuko itangijwe cyane n’imitingito yatewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo muri Kamena uyu mwaka.

Aya makipe yavugaga ko ikibuga cya Stade Umuganda n’inkengero zacyo zirimo n’ahagenewe kwicara abafana hatigeze hangirika ndetse hakaba hari ibyumba bibiri by’urwambariro rw’abakinnyi bitigeze byangirika.

Si ubwa mbere Stade Umuganda ihagaritswe kwakira imikino ya Shampiyona kuko itakiriye isoza umwaka w’imikino wa 2020/21 mu mpera za Kamena.

Stade Umuganda yahagaritswe ku kwakira imikino ya Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .