Kuva Quatar ihawe kwakira igikombe cy’Isi cya 2022 ntabwo yicaye, ahubwo ihugiye mu mirimo yo kuvugurura no kubaka ibibuga bizakinirwaho.
Kuva mu 2010, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rihaye Qatar uburenganzira bwo kuzakira iri rushanwa, Isi yose ihanze amaso iki gihugu dore ko benshi bagiye bacyishisha ko kitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Imyaka 10 irashize Qatar iri mu myiteguro. Kugeza ubu stade enye mu umunani ziteganyijwe kuzakira imikino y’Igikombe cy’Isi ni zo zamaze gutahwa mu gihe izindi zitaratahwa ku mugaragaro, dore ko hari n’izikiri kubakwa.
Mu gihe habura imyaka ibiri ngo iri rushanwa ritangire, Qatar imaze gutaha stade enye zirimo iya Al Rayyan, yatashwe ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020. Izindi ni Khalia International Stadium, Al Janoub Stadium na Education City Stadium.
Muri gahunda yashyizweho na FIFA, y’uko igikombe cy’Isi cyizajya kizenguruka imigabane, muri Afurika gishobora kuhagaruka mu 2030 mu gihe cyahakiniwe mu 2010 muri Afurika y’Epfo.
Dore ubwiza bw’ibibuga bizakira igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022
1. Khalifa international Stadium: Iherereye mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40. Yamuritswe ku mugaragaro muri Gicurasi 2017.
Iyi Stade ni yo yabaye iya mbere yatashywe. Izakinirwaho imikino itandukanye by’umwihariko ni yo izakira imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu.

2. Al Janoub Stadium: Iherereye i Wakrah, yatashywe muri Gicurasi 2019 ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40. Ni ho hazakinirwa imikino ya 1/8 y’igikombe cy’Isi 2022.

3. Education City Stadium: Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40, iherereye mu Mujyii w’Uburezi (Education City). Yatashywe ku mugaragaro muri Kamena uyu mwaka ndetse izakinirwaho imikino ya ¼.

4. Al Bayt Stadium: Ni stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60, iherererye ahitwa Al Khor, mu Majyaruguru ya Qatar. Izakira imikino ya ½.

5. Al Rayyan Stadium: Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40, yatashywe muri uku kwezi ndetse biteganyijwe ko izakira imikino irimo n’iya kimwe cya 1/8. Iherereye ahitwa Al Rayyan, umwe mu mijyi ituwe cyane.

6. Al Thumama Stadium: Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40. Izakira imwe mu mikino ya ¼ ndetse na yo iherereye mu Mujyi wa Doha.

7. Ras Abu Aboud Stadium: Iyi ntirubakwa, ariko biteganyijwe ko izashyirwa Mujyi wa Doha, ikazajya yakira abantu ibihumbi 40.

8. Lusail Stadium: Iherereye mu Mujyi wa Lusail, umwe mu myiza iri muri Qatar. Iyi ni yo stade nini izakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2022 kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 80. Biteganyijwe ko ari na yo izakira umukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Gahunda y’imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje amatariki Igikombe cy’Isi cya 2022 kizaberaho, aho umukino wa nyuma uzaba icyumweru kimwe mbere ya Noheli, tariki ya 18 Ukuboza.
Iri rushanwa rizahuza ibihugu 32, rizatangira tariki ya 21 Ugushyingo 2022 ndetse abafana bazaryoherwa n’imikino itandukanye, aho ku munsi hazajya hakinwa imikino ine y’amatsinda kugeza tariki ya 2 Ukuboza, uwa mbere utangira saa 12:00 z’i Kigali.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, buri munsi hakinwaga imikino iri hagati y’ibiri n’ine mu cyiciro cy’amatsinda.
Imikino y’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izaba mu gihe cy’iminsi 12, ariko kugeza ubu ntiharatangazwa ibibuga izaberaho kugeza muri Werurwe 2022 ubwo hazaba haba tombora y’imikino ya nyuma.
Imikino ibiri ibanza yo mu matsinda y’iri rushanwa izajya itangira saa 13:00 za Qatar (Saa Sita (12:00) za Kigali)), saa 15:00 za Kigali, saa 18:00 na saa 21:00.
Kuba stade zose ziri mu muzenguruko utarenze ibilometero 64, bizafasha abafana n’itangazamakuru gukirikira umukino urenze umwe ku munsi.
Igihe imikino y’umunsi wa nyuma wo mu matsinda n’imikino yo gukuranamo, izajya itangiriraho ni saa 18:00 za Qatar (saa Kumi n’imwe (17:00 za Kigali)) na 21:00.
Umukino ufungura Igikombe cy’Isi cya 2022 uzabera kuri Stade Al Bayt iri i Al Khor ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo , uzaba urimo Qatar yakiriye irushanwa n’indi kipe bizatomborana mu itsinda rya mbere.
Lusail Stadium y’i Doha ni yo izakira umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022.
Byari biteganyijwe ko gushaka itike y’iri rushanwa ku mugabane wa Afurika, bizatangira muri Nzeri uyu mwaka, ariko FIFA yavuze ko byigizwa inyuma, mu 2021, kubera icyorezo cya Coronavirus.
Mu ijonjora rya mbere muri atatu azakinwa muri Afurika, u Rwanda ruri mu itsinda E hamwe na Mali, Uganda na Kenya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!