00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spittler yavuze ku makosa yatumye Amavubi atsindwa na Bénin

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 October 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi,’ Torsten Frank Spittler, yavuze ku makosa yakozwe n’abakinnyi be ku mukino baherutse gutsindwamo na Bénin, ashimangira ko batazayasubira.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda D mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

U Rwanda rukunze guhagamwa na Bénin mu gihe impande zombi zahuye. Umukino uheruka rwatsinzwe igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37 ku ishoti rikomeye yateye ku mupira wari uvuye muri koruneri kubera guhagarara nabi kwa ba myugariro b’Amavubi.

Spittler yavuze ko amakosa yabayeho uyu munsi yabasigiye isomo bityo bagomba kuyirinda kugira ngo badatakaza kuri iyi nshuro.

Yagize ati “Mu mukino uheruka Bénin yatweretse ko ari ikipe itoroshye cyane ko ifite n’umutoza mwiza. Nizeye ko natwe tumeze neza kuko ubwo duheruka i Kigali twakiniye muri Stade [Amahoro] kandi yuzuye abafana baturi inyuma.”

“Ubushize Bénin yabyaje umusaruro amakosa twakoze ya za koruneri ariko ubu ntibizongera. Twaritoje bihagije, mfite icyizere kandi ndabibona ko ibihe bigenda bimera neza. Turi gukorana n’abakinnyi kandi umusaruro w’uyu mukino uzaba ari mwiza.”

Uyu mutoza kandi yashimangiye ko Nigeria yanganyije na yo ari ikipe ikomeye mu itsinda barimo, ndetse amakipe yose harimo n’u Rwanda ari guhatanira byibuze umwanya wa kabiri kugira yizere itike y’Igikombe cya Afurika.

Umukino uzahuza Amavubi na Bénin uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira, ubere muri Côte d’Ivoire mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kigali kuri Stade Amahoro, tariki ya 15 Ukwakira 2024.

Intego z’abakinnyi b’Amavubi mbere yo guhura na Bénin

Amavubi yizeye gutsinda Bénin adakunze guhangara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .