Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bahagurutse i Kigali berekeza mu Karere ka Rubavu gukina umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona.
Mbere y’uko bahagurukax, iyi kipe yakoreye imyitozo i Kigali, dore ko yagombaga no kugenda ku wa Gatanu ariko igasubika urugendo kuko yari igikeneye umwanya wo kwitegura neza.
Mu myitozo yakoze, yayikoranye n’abakinnyi bayo bari bamaze igihe barashyizwe hanze barimo umunyezamu Khadim Ndiaye na Nsabimana Aimable, bitewe n’amakosa bakoze yatumye ikipe itakaza umukino wa Marine FC.
Myugariro Nsabimana yongeye kugirirwa icyizere ajyana n’ikipe i Rubavu gukina na Etincelles FC, kuko umutoza wayo w’agateganyo, Rwaka Claude yavuze ko “ameze neza”.
Nubwo umunyezamu Khadim Ndiaye yakoze imyitozo, we ntabwo yajyanye na bagenzi, cyane ko byagaragaye ko atari mu bihe byiza ku buryo yafasha ikipe mu mikino ikomeye isigaye.
Souleymane Daffé ukina mu kibuga hagati, wari waragize ikibazo cy’imvune ni undi mukinnyi ushobora kwifashishwa na Rayon Sports ubwo izaba ihanganye na Etincelles FC iri iwayo.
Rayon Sports iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 50, irusha APR FC ya kabiri inota rimwe.
Etincelles FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29, aho ikeneye uyu mukino ngo ikomeze intambara yo kutajya mu makipe amanuka mu Cyiciro cya Kabiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!