00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daffé na Nsabimana muri Rayon Sports izakina na Etincelles

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 April 2025 saa 01:07
Yasuwe :

Souleymane Daffé wari ufite imvune na Nsabimana Aimable washidikanywagaho n’abatoza ba Rayon Sports, bajyanye na bagenzi babo i Rubavu, aho bagomba gukina na Etincelles FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bahagurutse i Kigali berekeza mu Karere ka Rubavu gukina umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona.

Mbere y’uko bahagurukax, iyi kipe yakoreye imyitozo i Kigali, dore ko yagombaga no kugenda ku wa Gatanu ariko igasubika urugendo kuko yari igikeneye umwanya wo kwitegura neza.

Mu myitozo yakoze, yayikoranye n’abakinnyi bayo bari bamaze igihe barashyizwe hanze barimo umunyezamu Khadim Ndiaye na Nsabimana Aimable, bitewe n’amakosa bakoze yatumye ikipe itakaza umukino wa Marine FC.

Myugariro Nsabimana yongeye kugirirwa icyizere ajyana n’ikipe i Rubavu gukina na Etincelles FC, kuko umutoza wayo w’agateganyo, Rwaka Claude yavuze ko “ameze neza”.

Nubwo umunyezamu Khadim Ndiaye yakoze imyitozo, we ntabwo yajyanye na bagenzi, cyane ko byagaragaye ko atari mu bihe byiza ku buryo yafasha ikipe mu mikino ikomeye isigaye.

Souleymane Daffé ukina mu kibuga hagati, wari waragize ikibazo cy’imvune ni undi mukinnyi ushobora kwifashishwa na Rayon Sports ubwo izaba ihanganye na Etincelles FC iri iwayo.

Rayon Sports iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 50, irusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

Etincelles FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29, aho ikeneye uyu mukino ngo ikomeze intambara yo kutajya mu makipe amanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Nsabimana Aimable wa Rayon Sports washidikanywagaho yajyanye na bagenzi be i Rubavu
Souleymane Daffé yamaze gukira neza yakwifashishwa na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .