00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa umuvuno mushya w’abakinnyi ba ruhago badafite amakipe mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 September 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Mu Rwanda hatangiye gahunda yo gufasha abakinnyi baconga ruhago gukora imyitozo mu rwego rwo kugumana umubiri umeze neza mu gihe badafite amakipe ndetse no gufasha abayafite kuzamura urwego.

Iyi gahunda izwi nka ‘Keep Fit Ramdrill’ yatangijwe na Niyonkuru Ramadhan uzwi ka Boateng wanyuze mu makipe menshi nka Kiyovu Sports, Mukura VS na Musanze FC.

Ni gahunda yatangiye kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yiganjemo abakinnyi badafite amakipe ndetse n’abayafite ariko bifuza kugira imyitozo ku giti cyabo hejuru y’iyi kipe.

IGIHE yabasuye aho bakorere imyitozo muri Cercle Sportif mu Rugunga bagaruka kuri byinshi ndetse n’icyo iyi gahunda igamije.

Bamwe mu bakinnyi bayitabiriye kuri iyi nshuro barimo Emery Bayisenge, Mugenzi Cédric uzwi nka Ramires, Buregeya Prince, Iradukunda Eric wamamaye nka Radu ndetse na Abedi Bigirimana wa Police FC.

Umuyobozi wa Keep Fit Ramdrill akaba n’umutoza, Niyonkuru Ramadhan yatangaje ko yatangije iyi gahunda mu rwego rwo gufasha abakinnyi gukora kinyamwuga.

Ati “Ni gahunda ifasha abakinnyi kugumana umubiri umeze neza. Biracyari bishya mu Rwanda ariko ubundi umukinnyi wabigize umwuga agira indi myitozo irenze iy’ikipe. Ntabwo ari abakinnyi gusa kuko n’undi wese ushaka gukora siporo arabyemerewe.”

Niyonkuru avuga ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro nk’uko abakinnyi babimubwira.

Ati “ Umusaruro urahari kuko abo tumaze gukorana bagiye mu makipe byagiye bibafasha nka Usengimana Faustin twatangiranye ambwira ko ari hejuru, imyitozo yamufashije ndetse na Sibomana Patrick yagiye mu igeragezwa araritsinda abona ikipe.”

Bamwe mu aba bakinnyi, batangaza ko iyi gahunda ikomeje kubafasha kuguma ku rwego rwiza ndetse no kuruzamura.

Bayisenge Emery yavuze ko ari amahirwe yari akwiye kubyaza umusaruro.

Ati “Abakinnyi b’abanyamwuga bose bagira abatoza bihariye, rero ni amahirwe ku bakinnyi b’abanyarwanda cyane kuzi icyo bimumariye azi n’icyo byamufasha.”

Buregeya Prince ukomeje gushaka ibyangombwa ngo yerekeze muri Iraq, yavuze ko ari gukoresha iyi myitozo mu rwego kwitegura neza.

Ati “Ni gahunda nziza idufasha kuko ni imyitozo y’ingenzi cyane cyane iy’imbaraga. Igufasha no kuzamura urwego mu ikipe yawe. Natangiye umubiri utameze neza ariko buri munsi mbona impinduka.”

Uyu myugariro akomeza avuga ko iyi myitozo iri kumufasha kwitegura neza mu gihe agikomeje gushaka ibyangombwa byo kwerekeza muri Iraq aho yabonye ikipe ya Al-Nasiriya yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Iradukunda Eric wamenyekanye cyane nka Radu udafite ikipe kugeza ubu, yatangaje ko ari gukoresha iyi myitozo mu rwego rwo kuba ameze neza mu gihe agikomeje gushaka aho azerekeza.

Ati “Ni imyitozo igufasha kuzamura urwego ukajya ku kigero cyiza, ukagira umubiri ukomeye muri make ukajya hejuru. Narimaze igihe kinini ariko ubu ndi kugaruka maze kugera ku rwego rwiza ndumva meze neza cyane.”

Uyu myugariro yakomeje avuga ko yiteguye, ikipe iyariyo yose yamwifuza baganira bagakorana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .