Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2024, uru ruganda rwari rwafunze iki kibuga rwangira amakipe ya Rayon Sports kuhakorera imyitozo kubera kutishimira imikoranire imaze iminsi iri hagati yayo n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Ibi byatumye, amakipe y’abagabo n’abagore adakora imyitozo. Icyakora, ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, habaye ibiganiro byahuje impande zombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, IGIHE yasubiye mu Nzove isanga ikipe y’abagore iri gukora imyitozo nk’uko yari iteganyijwe, aho yayobowe n’umutoza mukuru Rwaka Claude.
Ni mu gihe kandi ikipe y’abagabo nayo irakora imyitozo saa Kumi z’umugoroba yitegura Amagaju FC bazahura ku wa Gatandatu mu Karere ka Huye.
IGIHE yamenye amakuru ko mu rwego rwo gushakira igisubizo iki kibazo, kuri uyu wa Kane, saa Munani ubuyobozi bw’impande zombi buri bugirane inama iza kubera mu Nzove ku cyicaro cya SKOL.
Muri rusange, ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwatowe mu Ugushyingo, bwasanze menshi mu mafaranga uyu muterankunga agenera ikipe yaramaze kuyakoresha, butangira gushaka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bubashe guhemba.
Ku mukino wahuje Rayon Sports na Rutsiro FC, iyi kipe yamamaje byihariye umufatanyabikorwa uyigenera miliyoni 5 Frw kuri buri mukino yatsinze, bikavugwa ko bitanyuze SKOL.
Nubwo ngo atari yo ntandaro, ariko byari bimaze iminsi bikururana kuko amasezerano SKOL yagiranye na Rayon Sports akubiyemo ko mu gihe iyi kipe yifuza kugira undi mufatanyabikorwa ikorana na we, igomba kubanza kubimenyesha uru ruganda ruyigenera asaga miliyoni 200 Frw ku mwaka.
SKOL ni we muterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva mu 2014, aho amasezerano y’impande zombi yagiye avugururwa buri myaka itatu.
Mu 2022, impande zombi zasinye amasezerano mashya y’arenga miliyari 1 Frw, azarangira mu 2026.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!