SKOL yakiriye Komite nshya ya Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd (SBL) bwakiriye Komite Nyobozi nshya y’Umuryango Rayon Sports, baganira ku bufatanye bw’impande zombi n’ahazaza ha Rayon Sports FC.

Ku wa Gatandatu nibwo Rayon Sports yabonye Komite Nyobozi nshya, ikuriwe na Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidèle.

Kuri uyu wa Kabiri, ubu buyobozi bushya bwa Rayon Sports bwakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol rutera inkunga iyi kipe, Ivan Wulffaert.

Ibinyujije kuri Twitter, SKOL yagize iti “Kuri uyu mugoroba, SKOL Brewery Ltd yishimiye kwakira Komite nshya y’Umuryango Rayon Sports ndetse n’umwe mu babaye abayobozi bawo, Dr Claude Rwagacondo. Twagiranye ibiganiro byiza ku bufatanye bwacu no ku hazaza ha Rayon Sports FC.”

Dr Rwagacondo ni umwe mu bari bagize Akanama Ngishwanama kagiyeho ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate kugira ngo gafashe kugarura umubano mwiza hagati y’uyu Muryango n’uruganda rwa SKOL.

Kimwe mu byihutirwa ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports butegerejweho ni ugushaka amafaranga yayifasha gusubiza abakinnyi mu kazi, gupimwa COVID-19 no gutangira umwiherero wo kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira mu Ukuboza.

Ubwo yari amaze gutorwa, Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe, ikongera kuba Mpatsamakipe.

Ati “Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.”

“Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yatangaje ko yari yumvikanye amasezerano mashya na SKOL, ariko ikaba yarasoje iminsi 30 yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), atarasinywa.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu biganiro byahuje impande zombi mu nshuro zitandukanye, SKOL yari yemeye kuzamura ibyo yageneraga Rayon Sports, ku buryo yajya iyiha hafi miliyoni 120 Frw ku mwaka, zivuye kuri miliyoni 66 Frw ku mwaka.

SKOL izongera kandi agaciro k’imyambaro igenera iyi kipe ubundi kari gasanzwe kuri miliyoni 20 Frw, ibi byiyongera ku zindi serivisi zitandukanye iha Rayon Sports dore ko igiteranyo cy’ayo yatanze mu mwaka w’imikino wa 2019/20 kingana na miliyoni 75 Frw.

Imiterere y’amasezerano asanzwe hagati ya Rayon Sports na SKOL

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

SKOL itanga miliyoni 1 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo kiri ku modoka ya Rayon Sports ndetse n’ibikoresho Rayon Sports yifashisha ku kibuga haba ku mikino cyangwa mu myitozo.

Rayon Sports ishobora kandi kuguza amafaranga muri SKOL mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano ifitanye n’uyu muterankunga wayo.

Uru ruganda rwemereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rutanga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.

Tariki ya 29 Nzeri 2017, nibwo Rayon Sports yatashye ikibuga y’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports.

Iyi kipe yari imaze iminsi nta kibuga cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse yakodeshaga kenshi ibibuga byo gukoreraho, aho nka Stade Mumena yakodeshwaga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Kuri iki kibuga, SKOL yahubatse kandi akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose ajya muri iyi kipe.

Tariki ya 14 Nyakanga mu mwaka ushize, SKOL yashyikirije kandi Rayon Sports amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40.

Aya macumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga. Inzu yo hasi ifite imiryango itatu, aho harimo umuryango wa mbere ugizwe n’igitanda kimwe gishobora kuryamamo abantu babiri, cyagenewe umutoza, undi muryango urimo ibitanda by’abakinnyi ndetse n’umuryango ukorerwamo inama y’ikipe iri kwitegura umukino.

Hari kandi aho abakinnyi bogera bavuye mu myitozo mbere y’uko bahindura imyenda, ivuriro rito ndetse n’igikoni gitunganyirizwamo ibyo abakinnyi barya mu gihe bari mu Nzove.

Hejuru y’ibi, Skol igira kandi uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March’ Generation”.

Ubwo Rayon Sports yasohokeraga u Rwanda muri CAF Champions League muri Kanama 2019, muri Sudani, SKOL yashyizeho itike y’indege ku mufana wahize abandi mu mwaka w’imikino wari wabanje.

Hari kandi abafana 29 baguriwe amatike yo kurebera imikino Rayon Sports yakiriye mu manya y’icyubahiro muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 bitewe n’uko mu mwaka ushize w’imikino barebye imikino yose iyi kipe yakinnye muri Shampiyona.

Umuyobozi w'uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert, yakiriye Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports
Uhereye ibumoso ni Dr Emile Claude Rwagacondo, Ivan Wulffaert uyobora SKOL na Muvunyi Paul- mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa SKOL n'abahagarariye Rayon Sports muri Gicurasi
Perezida mushya w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bagiye kuba ikipe ibaho kinyamwuga, itwara ibikombe ndetse ikaba Mpatsamakipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .