SKOL yahaye Rayon Sports miliyoni 25 Frw ku ikubitiro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Ltd (SBL), rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports, rwayihaye miliyoni 25 Frw zo kwifashisha muri iyi minsi iri kwitegura itangira ry’umwaka mushya w’imikino wa 2020/21.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert, yakiriye Komite Nyobozi nshya y’Umuryango Rayon Sports yatowe ku wa 24 Ukwakira.

Mu kiganiro Café Sport cya Televiziyo Rwanda cyabaye ku Cyumweru, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yemeje ko SKOL yahaye iyi kipe miliyoni 25 Frw zo kwifashisha mu gihe bakomeje ibiganiro byo kuvugurura amasezerano yari kuzarangira mu 2022.

Ati “Impamba ya mbere nyuma yo kuganira n’umufatanyabikorwa wacu tumwereka gahunda y’ibikorwa, kuko byihutaga, kunononsora amasezerano, kubanza kuyasoma, tukayahuza n’amategeko, tukayahuza n’imikoranire, tukayahuza n’ibyo tubaha n’ibyo baduha, twavuze ko dukomeza kubiganiraho, ariko bemera kuduha amafaranga yo gutangira, miliyoni 25 Frw.”

“Tube dutangije ibikorwa, hanyuma ibindi tuzabiganiraho. Ubu mu cyumweru gitaha [iki twatangiye] tuzasubirayo turebe, duhere ku masezerano yari ahari, duhere ku byaturanze, duhere ku byo tubaha, noneho twuzuze amasezerano dukomezanye.”

Benurugo Emilienne ushinzwe Iyamamazabikorwa muri SKOL, yavuze ko nubwo Rayon Sports yarimo ibibazo bikomeye mu mezi ashize, bakomeje gukorana nayo neza nk’umufatanyabikorwa.

Ati “Dufitanye umubano umaze imyaka myinshi, ntabwo iyo umuntu ageze mu bibazo uhita uvuga ngo reka mureke. Dufitiye icyizere ikipe kandi dufatanyije kuyizamura.”

“Mu minsi mike iyi Komite imaze itowe twabonye ishoboye kandi ifite gahunda ifatika. Turi muri gahunda yo kuganira, turimo kunononsora ingingo zitandukanye, hari amasezerano yari asanzwe tugomba kurebaho, bijyanye na gahunda ubuyobozi bufite, tukarebera hamwe n’iki gisabwa kugira ngo noneho ikipe itere imbere.”

Guhera ku Cyumweru, abakinnyi ba Rayon Sports bari gukorera umwiherero mu Nzove mu macumbi ya SKOL, aho bazajya barara, bakanahakorera imyitozo guhera kuri uyu wa Mbere.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yatangaje ko yari yumvikanye amasezerano mashya na SKOL, ariko ikaba yarasoje iminsi 30 yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), atarasinywa.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu biganiro byahuje impande zombi mu nshuro zitandukanye, SKOL yari yemeye kuzamura ibyo yageneraga Rayon Sports, ku buryo yajya iyiha hafi miliyoni 120 Frw ku mwaka, zivuye kuri miliyoni 66 Frw ku mwaka.

SKOL izongera kandi agaciro k’imyambaro igenera iyi kipe ubundi kari gasanzwe kuri miliyoni 20 Frw, kagere kuri miliyoni 25 Frw. Ibi byiyongera ku zindi serivisi zitandukanye iha Rayon Sports dore ko igiteranyo cy’ayo yatanze mu mwaka w’imikino wa 2019/20 kingana na miliyoni 75 Frw.

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu, kuri ubu ari mu nzira zo kuvugururwa.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko SKOL yabahaye miliyoni 25 Frw zo kuba bifashisha mu gihe bakomeje ibiganiro byo kuvugurura amasezerano
Benurugo K. Emilienne ushinzwe Iyamamazabikorwa muri SKOL avuga ko bazakomeza gufatanya n'ubuyobozi bwa Rayon Sports mu kuyiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .