Manchester United yo mu Bwongereza yahoze ari igihangange i Burayi, isigaye ibona intsinzi bigoranye, bituma abakunzi bayo bahora bishimwa hejuru n’abakeba.
Ubwo Sir Jim Ratcliffe yari ayigezemo mu mpera za 2023 yaguze imigabane ingana na 25% bingana na miliyoni 1,25£, anegurirwa ibikorwa by’umupira w’amaguru.
Byari byitezwe ko iyi kipe igiye kuzahuka ikongera gusubirana ikuzo ndetse no kwegukana ibikombe bitandukanye, ariko ikomeza kuba mu mazi abira.
Uko intsinzi yaburaga mu kibuga, ni ko no hanze y’ikibuga amikoro yaburaga uko bwije n’uko bucyeye, bigatuma Sir Jim Ratcliffe ashoramo amafaranga ye ku giti cye.
Ubwo hashyirwaga hanze urutonde rw’abaherwe 1000 batunze agatubutse mu Bwongereza rwakozwe na Sunday Times, Sir Jim Ratcliffe, yagaragayeho ariko umutungo we waragabanyutseho ¼ mu mezi 12 ashize.
Sir Jim wabarirwaga umutungo wa miliyari $31 mu mezi 12 ashize, waragabanyutse ugera kuri miliyari 22,5$. Iri gabanyuka ryatumye ava ku mwanya wa kane agera ku wa karindwi, mu gihe mbere y’uko agera muri iyi kipe yari uwa kabiri.
Ikipe y’Abagabo ya Manchester United, yegukanye Shampiyona y’u Bwongereza inshuro 20, ifite umusaruro mubi muri Premier League uyu munsi kuko iri ku mwanya wa 16 nubwo yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!