Mu Ugushyingo ni bwo ba nyiri Manchester United, abo mu muryango wa Glazer, batangaje ko bari kwiga uburyo iyi kipe bayishyira ku isoko.
Umuvugizi wa sosiyete ya Ineos yatangaje ko “bidasubirwaho twabyinjiyemo.”
Mu mwaka ushize, Ratcliffe yatanze agera kuri miliyari 4,25£ ariko ntibyakunda ko yegukana Chelsea yari imaze gushyirwa ku isoko na Roman Abramovich.
Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Failsworth muri Greater Manchester, ni umufana ukomeye wa Manchester United ndetse ni umwe mu baherwe ba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza.
Yavuze ko yakabaye yaragerageje kugura iyi kipe ikinira kuri Old Trafford nyuma yo kubona Chelsea byanze, ariko nyuma y’inama yagiranye n’abavandimwe bafite iyi kipe; Joel na Avram Glazer, bavuga ko badashaka kuyigurisha.
Gusa, nyuma y’uko aba Glazers bahinduye intekerezo kuri iyi kipe bafite kuva mu 2005, Ratcliffe yinjiye mu rugamba rwo kugura Manchester United.
Sosiyete ye ya Ineos ni yo ifite ikipe ya Nice yo mu Bufaransa na Lausanne yo mu Busuwisi.
Manchester United iheruka gutsinda mukeba wayo, Manchester City, ibitego 2-1 muri Premier League, iri ku mwanya wa kane irushwa amanota icyenda na Arsenal iyoboye Premier League.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!