Sintorewe guhangana n’abantu- Uwayezu wavuze ko nta mafaranga ye azashyira muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko we na komite Nyobozi ayoboye baje gukorera Rayon Sports, aho guhangana n’abatabashyigikiye.

Uwayezu yatowe kuri uyu wa Gatandatumu nama y’Inteko Rusange idasanzwe yabereye muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Abajijwe uko yiteguye guhangana n’abitwa ko bari mu ishyamba, bakunze kugaragara muri Rayon Sports ko badashyigikiye ubuyobozi, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko ibyo atari byo ashyize imbere ahubwo aje gukorera uyu Muryango.

Ati “Ibyo ngira ngo amateka yabyo yararangiye, ntorewe gukorera ikipe, sintorerewe guhangana n’abantu kandi ndakeka ko ibibazo byari bihari, ariko ntabwo ari byacitse. Ahari abantu havuka ibibazo, ariko haba n’abandi baza kubikemura. Ni abafana, ni Rayon Sports ubwayo ikemura ibibazo, na Leta yaradufashije iza kutugira inama.”

“Komite itowe ntabwo inatekereza mu kibi, itowe kugira ngo ikore akazi, nta guhangana muri Rayon Sports. Niba byaranabaye ni ibibazo byavutse, byabayeho, birashoboka ahari abantu, ariko ije gukorera Rayon Sports, gukorera abafana, nta guhangana, nta n’abazaza kutubuza gukora akazi keretse nitunanirwa kandi ntabwo tuzananirwa.”

Ku bijyanye no kuba hari amafaranga azashyira muri Rayon Sports, nk’uko byagiye bikorwa n’abandi bayobozi bamubanjirije ndetse bamwe bakava ku buyobozi bavuga ko iyi kipe ibabereyemo ideni, Uwayezu yavuze ko azajya akotiza nk’undi mufana wese, icyo azafasha ari ukugira ngo ugere ku bintu birambye.

Ati “Rayon Sports ni ikipe y’abafana n’abayikunda, ibyo kumenamo amafaranga, gushyiramo amafaranga ntabwo ari iyanjye, itandukanye nanjye, uretse ko nkuriye komite iriho. Izatungwa n’amafaranga Komite izashaka, izatungwa n’amafaranga ubuyobozi buriho buzashaka mu bafatanyabikorwa.”

“Ariko ikintu cyitwa ngo Perezida azajya azana amafaranga ashyiremo, ntabwo ari iyanjye, ni iy’Abanyarwanda, ni iyawe n’undi. Nzaba ndi umunyamuryango nkotiza, n’undi wabishaka, ariko icyo kintu ntabwo ari cyo perezida aje gukora. Aje gufasha kuyobora Rayon Sports akayishakira ibintu birambye, ntakura mu mufuka we ashyira muri Rayon Sports. Yayifasha nk’uko undi mufana yayifasha abishoboye.”

Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54, yahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda kugeza muri 2005 ubwo yari afite ipeti rya Kapiteni ndetse yahawe umudali wo kubohora igihugu.

Mu 2011, yiyamamarije kuba Umusenateri aturutse mu Ntara y’Amajyepfo gusa ntiyahirwa. Icyo gihe yari ashyize imbere amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere n’uburumbuke by’u Rwanda.

Umuyobozi mushya w’Umuryango Rayon Sports asanzwe ari nyir’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Perezida mushya w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko nta mafaranga ye azashyira mu ikipe ahubwo azajya akotiza nk'abandi
Uwayezu Jean Fidèle azayobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .