00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinifuza ko hari abazahura n’ibyo twahuye nabyo- Rwasamanzi ku rugendo rusharira rwagejeje Amavubi U-23 muri Libya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Umutoza w’Amavubi y’Abatarengeje Imyaka 23, Rwasamanzi Yves, yakomoje ku nzira y’umusaraba we n’abakinnyi be banyuzemo berekeza muri Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 27 Nzeri 2022, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo Libya ibitego 3-0 [Birimo bibiri bya Niyigena Clement n’icya Rudasingwa Prince] kuri Stade ya Huye, bituma rukomeza mu kindi cyiciro.

Amavubi U-23 yatsinze Libya ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Huye, yakomeje ku gitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsindiwe muri Libya ibitego 4-1. Bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Nubwo Ikipe y’Igihugu yitwaye neza, ni intsinzi yashibutse mu munaniro wasizwe n’ingendo ndende abayigize bakoze bava mu Rwanda bajya muri Libya, n’urwabavanyeyo bagaruka.

Amavubi U-23 yakoze urugendo rw’amasaha agera kuri 30 ari mu nzira, agera muri Libya mbere y’amasaha arindwi ngo yinjire mu kibuga.

Aba basore berekeje muri Libya tariki 21 Nzeri saa 23:45 bagera i Benghazi tariki 23 Nzeri 2022 saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, bafite umukino saa Moya z’ijoro.

Nubwo Amavubi yageze muri Libya atinze nyamara hari hashize iminsi igera kuri 35 bizwi ko azakina uyu mukino mpuzamahanga.

Icyo gihe, u Rwanda rwatsinzwe na Libya ibitego 4-1. Abakinnyi bahise bazinga utwabo berekeza i Huye kwitegura umukino wo kwishyura.

Libya ni yo yageze mu Rwanda mbere, Amavubi U-23 arugeramo asanga aba Barabu bamaze kuruhuka.

Nyuma yo kubona intsinzi y’amateka, Umutoza w’Amavubi U-23, Rwasamanzi Yves, yavuze ko hari ibikeneye kunozwa mu gutegura ikipe y’igihugu.

Ati “Hari urwego rw’imyumvire tutarageraho mu mupira w’amaguru, niba dushaka kugira icyo tugeraho, hari ibyo dukwiye guhindura.’’

“Ni byiza ko twakina imikino ya gicuti. Nta washidikanya ko mu Rwanda hari impano. Hakwiye gukorwa urugendoshuri abantu bagahindura imyumvire. Tureke kubeshyana.’’

Rwasamanzi yavuze ko ntawe yakwifuriza kunyura mu bihe banyuzemo. Ati “Nifuza ko nta Kipe y’Igihugu yazongera guhura n’ibyo twahuye nabyo. Si byiza ariko ndakeka ko ari amasomo akomeye cyane, biramutse byongeye ni byo bibi cyane.’’

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko ikibazo cy’ingendo cyagaragaye ubwo Amavubi U-23 yajyaga muri Libya cyabasigiye amasomo.

Yagize ati “Icya mbere ni ukwiga. Ntitwari tumenyereye ingendo za Libya, ni igihugu gifite ibintu byihariye twari tutazi, aho rimwe na rimwe mu bihugu tunyuranyamo bisaba kuba ufite ‘visa’ y’icyo gihugu ugezemo ngo ufate indi ndege.’’

“Mu by’ukuri hatubereye kure, ndashima cyane abasore, barananiwe, unabirebye mu mikino yombi. Ibyo byose biri mu bituma turushaho kubashima ariko tugenda twiga n’amasomo, nkeka ko biriya bintu bitazongera.”

Si muri ruhago gusa kuko no mu yindi mikino iki kibazo gikunda kugaragara, hamwe na hamwe abakinnyi bikarangira batitabiriye amarushanwa.

Mu mupira w’amaguru, iki kibazo cyaherukaga kugaragara ubwo Cape Verde yatangaga Amavubi mu Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu 2020.

Indi nkuru wasoma: Igitangaza i Huye! Amavubi U-23 yasezereye Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Amafoto)

Umutoza Rwasamanzi Yves yavuze ko ibyababayeho mu ngendo bakoreye hagati ya Kigali na Benghazi nta wundi yabyifuriza mu Ikipe y'Igihugu
Abakinnyi b'Amavubi U-23 bateruye umutoza wabo Rwasamanzi Yves mu kwishimira intsinzi bakuye kuri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .