Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, ni bwo kuri Benjamin Mkapa Stadium hari hateganyijwe umukino w’amakipe abiri y’amakeba muri Tanzania, uzwi nka ‘Kariakoo Derby’.
Mu mategeko agenga Shampiyona ya Tanzania, buri kipe yakiriwe ifite uburenganzira bwo kwitoreza ku kibuga izakiniraho mbere y’umunsi umwe ku masaha azaberaho umukino.
Ibi ni byo Simba SC yashatse gukora, ariko igeze Benjamin Mkapa Stadium, ubuyobozi bwa stade bwanga ko yinjira buyisaba ko habanza kuboneka uburenganzira buturutse kuri komiseri w’umukino.
Komiseri w’umukino na we yageze aho arahagera, ariko abashinzwe umutekano ba Yanga basagarira imodoka zari zitwaye abakinnyi b’iyi kipe banga ko zinjira muri stade.
Nyuma y’ibi byose Simba FC yahise isohora itangazo rivuga ko “Simba ntabwo izakina umukino wari uteganyijwe mu buryo bwubahirije amategeko. Simba kandi isaba ko ababigizemo uruhare bose bakurikiranwa.”
Yanga SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58, mu gihe Simba SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54. Yombi ni amakipe akunze guhangana cyane muri Shampiyona ya Tanzania.
Told now from Tanzania:
Yanga officials blocked Simba SC team from taking part in their final training session at the Benjamin Mkapa Stadium before the derby tomorrow. 😳😱
Guys, why do you people do this? What image do you wanna see about your derby and league?
CAF and FIFA… pic.twitter.com/yRjso12Pax
— Micky Jnr (@MickyJnr__) March 7, 2025





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!