Simba SC yabwiye Michael Sarpong kwishakira indi kipe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kanama 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Simba SC yo muri Tanzania yavuye mu byo kugura rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, bari bamaze iminsi barumvikanye.

Michael Sarpong nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports muri Mata 2020 kubera imyitwarire mibi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, yari yarumvikanye na Simba SC kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Amakuru agezweho kuri Michael Sarpong avuga ko Simba SC yamaze kubwira uyu mukinnyi ko yakwishakira ahandi azakina kuko atakiri mu mibare yayo.

Umwe mu bo hafi ya Simba SC waganiriye na IGIHE, yavuze ko iyi kipe iheruka kugura Bernard Morisson wakiniraga mukeba Yanga SC, “yamaze kuva mu byo kugura Michael Sarpong.”

Yakomeje avuga ko ahubwo uyu rutahizamu w’Umunya-Ghana yifuzwa muri Yanga SC kimwe na Hakizimana Muhadjiri uheruka gusinyira AS Kigali.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Championi cyo muri Tanzania ku wa Mbere, Sarpong yavuze ko “buri kimwe kimeze neza, ndatekereza ko ubu ibisigaye bireba Simba SC kandi bazi igihe ngomba kugirayo n’Umujyanama wanjye nkasinya amasezerano.”

Sarpong yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dreams FC ndetse bivugwa ko ashobora kongera gukinira Rayon Sports yari yamwirukanye.

Uyu wakiniye Liberty Professionals y’iwabo, yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Coronavirus.

Umwaka w’imikino wasojwe imburagihe yaratsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona.

Michael Sarpong yabwiwe na Simba SC ko yakwishakira indi kipe mu gihe uyu rutahizamu w'Umunya-Ghana yifuzwa na mukeba, Yanga SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .