Simba SC na Yanga SC zifuje gukina imikino ya gicuti na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kanama 2020 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Amakipe abiri akomeye muri Tanzania; Simba SC na Yanga SC, yombi yifuje gukina na Rayon Sports imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Simba SC yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Tanzania ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, izahagararira icyo gihugu muri CAF Champions League hamwe na Yanga SC yabaye iya kabiri.

Aya makipe yombi yifuje gukina imikino ya gicuti na Rayon Sports ndetse Yanga SC yamaze kwandika ibaruwa ibisaba nk’uko Umuvugizi wa Rayon Sports yabyemereye IGIHE.

Ati “Simba SC na Yanga SC zifuzaga ko twakina imikino ya gicuti, gusa Yanga SC niyo yamaze kutugezaho ibaruwa ariko ntiturayisubiza.”

Yanga SC yifuza gukina na Rayon Sports mu mukino wa gicuti wabera muri Tanzania ku wa 29 Kanama uyu mwaka. Amakipe yombi yari mu itsinda rimwe rya CAF Confederation Cup 2018, aho Rayon Sports yageze muri ¼.

Simba SC yaherukaga gukina na Rayon Sports muri Kanama 2017 ubwo hizihizwaga Simba Day, iyi kipe yo muri Tanzania itsinda umukino ku gitego 1-0.

Bitandukanye no muri Tanzania bongeye gusubukura imikino muri Kamena, ibikorwa by’imikino mu Rwanda byahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umupira w’amaguru uri muri siporo zitarakomorerwa mu Rwanda ku buryo amakipe yakora imyitozo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gushyira hanze ingengabihe y’agateganyo, igaragaza ko umwaka w’imikino ushobora gusubukurwa ku wa 30 Ukwakira.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko imikino izasubukurwa mu gihe bizaba bigaragara ko nta mukinnyi, umusifuzi cyangwa umutoza ushobora kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Simba SC na Yanga SC zifuje gukina imikino ya gicuti na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .