Simba SC ikinamo Kagere Meddie yegukanye Shampiyona ya Tanzania ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kamena 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Simba SC ikinamo Umunyarwanda Kagere Meddie, yegukanye igikombe cya gatatu cyikurikiranya cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Tanzania Prisons mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade Sokoine i Mbeya.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 32, umuholandi Sven Vandenbroeck yari yagiriye icyizere Kagere Meddie wakinnye iminota yose y’umukino.

Simba SC yari ikeneye inota rimwe kugira ngo yegukanye igikombe nyuma y’uko Azam FC yanganyije na Biashara United igitego 1-1 ikagira amanota 59 mu gihe Yanga SC yatsinze Ndanda FC ibitego 3-2 ku wa Gatanu, ikagira amanota 60.

Umunyezamu wa Tanzania Prisons, Jeremiah Kasubi na Aishi Manula urinda izamu rya Simba SC bagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu mukino urangira nta gitego kiwubonetsemo.

Kunganya byatumye Simba SC igira amanota 79 mu mikino 32, yegukana igikombe harimo ikinyuranyo cy’amanota 19 mu gihe hasigaye imikino itandatu.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya iyi kipe yegukanye iki gikombe mu gihe ari ku nshuro ya 21 yegukanye shampiyona ya Tanzania, irushwa inshuro eshanu na Yanga SC igifite inshuro 26.

Kuri Kagere Meddie, ni igikombe cya kabiri cya shampiyona yegukanye ari kumwe na Simba SC nyuma yo kuyigeramo mu mwaka w’imikino wa 2018/19, avuye muri Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Biteganyijwe ko Simba SC izashyikirizwa igikombe mu mikino iri imbere bitewe n’ibiganiro bizahuza ubuyobozi bwayo n’abayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF).

Simba SC yegukanye Shampiyona ya Tanzania ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .