Hari hashize amezi atandatu, Sibomana Patrick atangajwe nk’umukinnyi wa Alittihad Misurata SC.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, uyu mukinnyi yatangaje ko yerekeje muri Al Wahda FC y’i Tripoli.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Sibomana yagize ati “Warasenze ubura iki? YESU ushimwe kubwa buri kimwe unkorera 🙏🏻💪🏻 @alwahdaclub1954 💚”
Sibomana Patrick w’imyaka 28 ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, watangiye gukina umupira w’amaguru mu 2011 ahereye mu Irerero ry’Isonga.
Yayivuyemo yerekeza muri APR FC yakiniye imyaka ine, na yo ayivamo mu 2017 yerekeza muri Shakhtor Soligorsk yo muri Biélorussie.
Nyuma yo kudahirwa mu gihugu cya Biélorussie, yagarutse mu Rwanda umwaka umwe, akinira Mukura VS.
Mu 2019 yerekeje muri Yanga Africans yo muri Tanzania na yo yamazemo umwaka umwe gusa.
Nyuma y’aho, Sibomana Papy yakiniye Police FC, Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya, ari na yo yaherukagamo mu mwaka w’imikino ushize.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!