Sibomana Patrick yabaye umukinnyi mushya wa karindwi uguzwe na Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, ukina asatira izamu anyuze ibumoso, Sibomana Patrick ‘Pappy’, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC.

Sibomana Patrick nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Yanga SC yo muri Tanzania mu kwezi gushize.

Uyu mukinnyi wavuzwe mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports, yifuzwaga kandi na Zesco United yo muri Zambia, aho yanagiye kuganira na yo mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bwa Police FC bwatangaje ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

Sibomana yamenyekanye akinira APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. Asanzwe kandi ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Mu mwaka ushize wa 2019 yanyuze muri Mukura Victory Sports mu ntangiriro za Gashyantare ku masezerano y’amezi atandatu, nyuma y’uko yari amaze amezi make atandukanye na Shakhtyor Soligorsk yakiniraga yo muri Belarus.

Muri Nyakanga 2019 yari yasinye imyaka ibiri muri Yanga SC.

Muri Police FC ahasanze abandi bakinnyi bashya baguzwe barimo umunyezamu Kwizera Janvier ‘Rihungu’ wavuye muri Bugesera FC na Usengimana Faustin wavuye muri Buildcon FC yo muri Zambia.

Hari kandi Twizeyimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyou Sports, Ntwari Evode wavuye muri Mukura Victory Sports, Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric bombi bavuye muri Rayon Sports.

Sibomana Patrick yasinye umwaka umwe muri Police FC
Sibomana Patrick yabaye umukinnyi wa karindwi mushya uguzwe na Police FC muri iyi mpeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .