Police FC yemeje iby’aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwamaze kumvikana na Ferroviário da Beira.
Iyi Kipe ya Polisi y’u Rwanda yifurije umukinnyi wayo amahirwe masa mu "rugendo rushya agiye kwerekezamo.’’
Muri Nzeri 2020, ni bwo Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sibomana Patrick, yasinyiye Police FC amasezerano y’umwaka umwe. Muri Kamena 2022 ni bwo yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Bikorimana Obed, yemereye IGIHE ko iyi kipe yamaze kumvikana na Ferroviário da Beira.
Yakomeje ati "Twumvikanye n’ikipe imwifuza kuko Pappy ni umukinnyi wari ugifite amasezerano yacu.’’
Sibomana si ubwa mbere agiye gukina hanze kuko yaherukaga muri Yanga yo muri Tanzania mu 2019 ndetse na Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus mu 2017.
Ferroviário da Beira yamubengutse yashinzwe mu 1924, ifite igikombe kimwe cya shampiyona yatwaye mu 2016, ndetse n’ibikombe bitatu by’Igihugu (2005,2013,2014). Iyi kipe ikinira kuri stade ya Estádio do Ferroviário yakira abafana ibihumbi birindwi.
Sibomana w’imyaka 27 yamenyekanye akinira APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. Yananyuze mu makipe arimo Mukura VS na Police FC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!