Shema wisabiye gukinira Amavubi yahamagawe, Haruna na Kwizera basigara ku mukino wa Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mashami Vincent agiye gutangaza abakinnyi 25 batarimo Olivier Kwizera na Haruna Niyonzima, bazatangira imyitozo yo kwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, uzahuza Amavubi n’ikipe ya Repubulika ya Centrafrique.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko urutonde ruzatangazwa kuri uyu wa Kabiri ruriho abakinnyi babiri bakina i Burayi, barimo Shema Trésor w’imyaka 22 ukina ku ruhande asatira, muri Torhout 1992 KM FC yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi.

Uyu aheruka gutangaza ko ashaka gukinira Amavubi, ati “ndabyifuza, nizeye ko nzabigeraho vuba.” Mu bahamagawe harimo na Rubanguka Steve ukina muri Patro Eisden Maasmechelen yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi.

Ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Huye, Amavubi izakina na ‘Les Fauves du Bas-Oubangui’ ya Centrafrique, mu mukino wa gatanu mu itsinda ‘H’, hashakwa itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mpeshyi ya 2019.

Mashami utoza Amavubi azatangaza abakinnyi 25 mu kiganiro n’abanyamakuru kizabera kuri FERWAFA kuri uyu wa Kabiri, batangire umwiherero ku wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018.

Abakinnyi 25 bazahamagarwa ntibarimo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima utarajya mu bakinnyi 18 bakoreshwa n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania mu mikino ya shampiyona igeze ku munsi wa 14.

Iyi kipe kandi ntabwo irimo uwari umunyezamu wa mbere Kwizera Olivier ukina muri Free State Stars FC muri Afurika y’Epfo, ariko utarakoreshwa muri iyi kipe kuva yakora amakosa yatsindishije Amavubi ibitego bibiri imbere ya Côte d’Ivoire, tariki 9 Nzeri 2018.

Mu bakinnyi batahamagawe kandi harimo Iradukunda Eric Radu, myugariro w’iburyo wa Rayon Sports, watanze imipira ibiri ivamo ibitego mu mikino ine iheruka.

Mu mwanya we hanahamagawe Michel Rusheshangoga utarajya mu bakinnyi APR FC ikoresha kuva shampiyona yatangira.

Abakinnyi 25 byitezwe ko bazatangazwa kuri uyu wa Kabiri
Kudakoreshwa mu ikipe ye byatumye Haruna Niyonzima adahamagarwa mu Amavubi
Mu byatunguranye harimo kudahamagara Iradukunda Eric ukina inyuma muri Rayon Sports
Olivier Kwizera na Haruna Niyonzima ntabwo bahamagawe mu ikipe y'igihugu
Rubanguka Steve wa Patro Eisden Maasmechelen FC ari mu bakinnyi bahamagawe
Shema Trésor, ukina ku ruhande asatira mu ikipe yo mu cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi yahamagawe mu ikipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza