Abanyamuryango ba AS Kigali banze ubwegure bwa Shema wari wabutanze muri Kamena 2023 kubera impamvu ze bwite.
Icyo gihe ikipe yasigaranye Seka Fred abana nayo muri uwo mwaka w’imikino gusa ntibawurangizanya kuko mu mpera zawo yaje kwegura.
Muri iyi nteko rusange, Abanyamuryango ba AS Kigali banze ubwegure bwa Shema ahubwo bongera kumugira Perezida muri manda y’imyaka ine.
Uyu mugabo azafatanya na Rubagumya Emmanuel wagizwe Visi Perezida, Nshimiyimana Joseph yongeye kugira Umunyamabanga Mukuru, mu gihe Kankindi Anne-Lise yagizwe umubitsi.
Iyi nteko rusange kandi yemeje ko ku wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024 iyi kipe izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/25 izatangira isura Kiyovu Sports ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024.
Mu mwaka ushize, iyi Kipe y’Umujyi yahuye n’ibibazo bikomeye kubera ubukene bukabije yarimo, ku rwego rimwe na rimwe abakinnyi bangaga gukora imyitozo.
Icyakora mu kwitegura uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wazamuye ingengo y’imari igera kuri miliyoni 350 Frw ivuye ku 150 Frw yari yahawe umwaka ushize.
Iyi kipe yahize kongera gusubiraba igitinyiro yahoranye mu myaka itatu ishize aho yanitabiraga Imikino Nyafurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!