Shema Fabrice yongeye gutorerwa kuyobora AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Shema Fabrice wari umaze imyaka ibiri ayobora AS Kigali, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba Perezida, atorwa ku bwiganze bw’amajwi 100% mu nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b’iyi kipe ku Cyumweru.

Inteko Rusange ya AS Kigali, yabareyemo amatora, yabereye mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n’Umuyobozi wawo wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine.

Mu byagarutsweho harimo kwemeza imyanzuro y’inama yabaye muri Mutarama uyu mwaka, kwakira abanyamuryango bashya no kubagezaho raporo y’uburyo umuryango uhagaze.

Hari kandi gutora Komite Nyobizi nshya, aho Shema Fabrice yongeye gutorerwa kuyobora AS Kigali mu myaka ine iri mbere, atsinze ku majwi 42/42.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Seka Fred uri mu banyamuryango 20 bashya bemejwe ku Cyumweru, akaba yaragize amajwi 39 mu gihe Gasana Francis yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru n’amajwi 40.

Umubyeyi Carine na we uri mu banyamuryango bashya, yatorewe kuba Umubitsi n’amajwi 40, Umujyanama mu mategeko aba Sangano Yves mu gihe Habanabakize Fabrice yatorewe kuba Umujyanama wa tekinike.

Komite Ngenguzi ya AS Kigali igizwe na Ngabo Fabrice, Mugenzi Léon, Gasarabwe Aline na Rindiro Jean Chrysostome.

Komite Nkemurampaka igizwe na Rulisa Chrism Me Kamali Didier na Dr Rubagumya Emmanuel.

Shema Ngoga Fabrice yavuze ko kuba yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora AS Kigali ari iby’agaciro kuko bizabafasha gushyira mu bikorwa imishinga batangiye muri iyi kipe irimo no kongera abakunzi bayo.

Ati “Twishimiye kuba twongeye kugirirwa icyizere cyo kuzamura ikipe yacu y’Umujyi no kuyiteza imbere mu myaka ine iri imbere. Icya mbere twakozeho mu myaka ibiri twari tumaze ni ugushyiraho impinduka kandi byatangiye kugerwaho. Ikindi ni ukwagura umubare w’abanyamuryango kandi bagenda biyongera.”

AS Kigali ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2020/21, aho izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup rizatangira mu mpera z’Ugushyingo. Mu ijonjora rya mbere, izabanza kwakirwa na Orapa United yo muri Botswana.

Inama y'Inteko Rusange ya AS Kigali yabereye mu cyumba cy'inama cy'Umujyi wa Kigali ku Cyumweru
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine yitabiriye inteko rusange ya AS Kigali
Komite Nyobozi nshya ya AS Kigali yatowe ku Cyumweru
Abatorewe kuyibra AS Kigali mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .