Shampiyona ya Espagne iragaruka kuri StarTimes, Messi ni we uhanzwe amaso

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, izatangira mu mwaka mushya w’imikino wa 2020/21, yerekanwa kuri StarTimes.

La Liga igarutse nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, yemeye kuguma muri iyo kipe iri mu zikomeye muri Espagne nubwo yari yasabye kuyivamo.

Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or inshuro esheshatu ni umwe mu bahanzwe amaso mu mwaka utaha w’imikino, aho azaba atozwa n’umutoza mushya, Ronald Koeman.

Mu kiganiro aheruka gutanga, Messi yavuze ko yiteguye kwitanga bishoboka kugira ngo FC Barcelone yongere kwegukana ibikombe itatwaye mu mwaka ushize w’imikino.

Ati “Nzitanga bishoboka mparanira ko intego zose zigerwaho kandi ndizera ko nzatura intsinzi zose abantu batuba hafi n’imiryango yabo. Turashaka kwitura abantu bose bari mu bihe bikomeye kugira ngo batsinde virusi [COVID-19] tugaruke mu buzima busanze.”

Lionel Messi azategereza umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya La Liga nyuma y’uko imikino ibiri ibanza ya FC Barcelone yasubitswe kugira ngo iyi kipe ibone igihe gihagije cyo kwitegura nyuma yo kugera muri ¼ cya UEFA Champions League yasojwe mu kwezi gushize.

Real Madrid, Atlético Madrid na FC Seville, na zo zakinnye imikino y’u Burayi muri Kanama, zizatangira Shampiyona mu cyumweru cya kabiri.

Mu gihe aya makipe ane yaje imbere atazaba ari gukina, umukino witezwe ku munsi ufungura La Liga ni uzahuza Granada na Athletic Bilbao ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020.

Indi mikino ikomeye ku munsi wa mbere irimo uzahuza Valladolid na Real Sociedad n’uwa Villarrael na Huesca yazamutse uyu mwaka, yombi izaba ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020.

Nubwo Real Sociedad na Villarrael zitageze ku ntego yo kujya mu makipe ane ya mbere ndetse zikaba zitaraguze abakinnyi bashya, zombi zifite abakinnyi beza; Mikel Merino na Pau Torres, bombi bagaragaye mu mukino Espagne yatsinzemo Ukraine ibitego 4-0 ku Cyumweru.

Abakunzi b’umupira muri Afurika bazabasha kureba iyi mikino kimwe n’iyindi ya La Liga iri kuba, mu mashusho meza ya HD ku mashene ya StarTimes.

Shampiyona ya Espagne, La Liga, izatangira ku wa Gatanu yerekanwa kuri StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .