Shampiyona y’u Rwanda yitiriwe Primus mu gihe cy’imyaka ine

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye imyaka ine n’Uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa nk’umuterankunga mukuru wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izitirirwa ikinyobwa cya Primus.

Kuva mu mwaka ushize, FERWAFA na Bralirwa byari mu biganiro ndetse ubwumvikane bw’impande zombi bwagezweho mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Kuri uyu wa Kane ni bwo biteganyijwe ko uru Rwego rushinzwe Umupira w’Amaguru mu Rwanda rutangaza amasezerano na Bralirwa imyaka ine, aho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izitwa ‘Primus National League’.

Amakuru IGIHE iheruka kwemerezwa na FERWAFA ni uko Bralirwa yemeye gutanga miliyoni 640 Frw mu gihe cy’imyaka ine. Muri uyu mwaka wa mbere, Bralirwa ishobora kuzatanga miliyoni 180 Frw, ukurikiyeho miliyoni 160 Frw.

Impande zombi zumvikanye ko mu gihe FERWAFA yabona undi muterankunga ushobora kuyiha amafaranga ari hejuru y’ayatanzwe na Bralirwa, uru ruganda rucuruza ibinyobwa ruzaba rusabwa kuyongera cyangwa bagatandukana.

FERWAFA yatangiye gukorana na Bralirwa mu mwaka w’imikino wa 2004/05 biza guhagarara kugeza mu 2009 ubwo yasinyaga imyaka itatu yageze mu 2012 kuri miliyoni 335 Frw.

Mu 2012/13, Bralirwa yongereye amasezerano kuri miliyoni 160 Frw mu gihe shampiyona yitwaga Primus National Football League naho mu 2013-2014, yatanze miliyoni 170 Frw shampiyona yitwa Turbo King National Football League.

Aha, ikipe yatwaye shampiyona yahabwaga miliyoni 10 Frw mu gihe mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, buri imwe yagenerwaga miliyoni 2 Frw.

Shampiyona y’u Rwanda yari imaze hafi imyaka ibiri nta muterankunga ifite nyuma y’uko FERWAFA itandukanye na AZAM TV.

Iyi sosiyete ishimikiye kuri Azam Group, yaguze Shampiyona y’u Rwanda mu 2015, ishoramo akabakaba miliyoni $2.35 mu gihe cy’imyaka itanu nubwo aya masezerano yamaze imyaka ine gusa kugeza mu 2019.

Mu mwaka wa mbere, Azam TV yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, uyu muterankunga yatangaga ibihumbi $500 buri mwaka.

Kugeza ubu, ntibiramenyekana igihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru izasubukurirwa mu Rwanda nyuma yo guhagarikwa na Minisiteri ya Siporo ku wa 12 Ukuboza 2020 kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye muri amwe mu makipe. Icyo gihe yari igeze ku munsi wa gatatu.

Hari icyizere ko yagaruka muri uku kwezi nyuma y’uko Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, mu cyumweru gishize yatangaje ko ishobora gusubukurwa mu byumweru bibiri cyangwa bitatu.

Gusa, umupira w’amaguru nturi mu cyiciro cya mbere cya siporo ziheruka gukomorerwa ngo zisubukure imyitozo. Ingamba rusange zo kurwanya COVID-19 ziheruka gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri zizageza ku wa 15 Werurwe 2021.

Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izitirirwa ikinyobwa cya Primus mu gihe cy'imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .