Uko imyaka yagiye yicuma, amakipe yo mu Rwanda yaguye isoko agera n’ahandi muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.
Mu isoko ry’igura n’igurisha ritangira umwaka w’imikino wa 2024/25, amakipe akomeye yibanze muri Afurika y’Iburengerazuba ari na ko atanga amafaranga menshi bigoye gusubiza inyuma.
Bitandukanye n’imyaka yashize, kuri ubu amakipe atandukanye yaguze abakinnyi bazwi ugerageza gushaka ukabona aho banyuze ndetse harimo na bamwe bitwaye neza muri shampiyona bakinagamo.
Amakipe yiganjemo aba bakinnyi ni APR FC yaguze Abanya-Ghana, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, Umunya-Sénégal, Alioune Souané, Umunya-Mali, Mamadou Lamine Bah, Abanya-Nigeria, Chidiebere Johnson Nwobodo na Odibo Godwin ndetse n’Umunya-Mauritania, Mamadou Sy.
Indi kipe yagannye iri soko ni Mukura VS yaguze Abanya-Ghana babiri ari bo rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu bombi yakuye muri Dreams FC yakinnye ½ cya CAF Confederations Cup 2023.
Hari kandi Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya- Sénégal Oumar Gningue. Si aba gusa kuko hari n’abandi bari mu makipe atandukanye.
Urebye aya mazina wakwibaza niba aba bakinnyi barashimye urwego Shampiyona y’u Rwanda iriho kuko iri munsi y’izo bavuyemo cyangwa se niba ari aka ya mvugo y’uko ikinaniye ifaranga ujugunya.
IGIHE yaganiriye na Musoni Protais usanzwe uhagararira akanagurisha abakinnyi (agent) akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS.
Musoni avuga ko amafaranga ari impamvu ya mbere aya makipe ari gukoresha areshya aba bakinnyi.
Ati “Icya mbere ni ubushobozi kuko ibyiza birahenda rero iyo ubuzamuye unareshya abakomeye kuko umukinnyi ugura ibihumbi 10$ ni uw’ibihumbi 100$ baratandukanye.”
Yakomeje avuga ko amafaranga yonyine adahagije kuko no gukurikirana abakinnyi biri mu biri gufasha.
Ati “Ikindi ntekereza ko ari ‘scouting’ nziza yabayeho aho umenya inzira umukinnyi yanyuzemo. Ikindi hari amakipe agendera ku murindi w’ayandi. Ni ukuvuga ngo iyo uguze umukinnyi mwiza ahantu runaka bitinyura ahandi.”
“Nka APR cyangwa Rayon, iyo iguze umukinnyi mwiza muri Sénégal cyangwa ahandi bitinyura abandi kuko baravuga ngo niba MVP wacu agiye hariya hantu natwe twajyayo.”
Musoni nk’ukorana n’abakinnyi bya hafi, avuga ko benshi muri bo bafata Shampiyona y’u Rwanda nk’iri gutera imbere kandi ihemba neza bityo bakayerekezamo ku bwinshi.
Ati “Aba bakinnyi babara ko Shampiyona y’u Rwanda iri kuzamura urwego kandi buriya benshi tubarusha guhemba kuko mu Rwanda niba ikipe ishobora guhemba ibihumbi 5$ ntacyababuza kuza.”
Iyi shampiyona izatangira tariki 15 kanama 2024, aho hazaba harebwa ko hari ikipe izasimbura APR FC imaze imyaka itanu yikurikiranya iyegukana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!