00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yigijwe inyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Itangira rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu mupira w’amaguru mu bagabo ryimuriwe tariki ya 30 Ukwakira aho kuba ku wa 16 Ukwakira 2021.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mwanzuro wa Komite Nyobozi yayo yateranye tariki ya 22 Nzeri 2021.

Ryagize riti “Tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubamenyeshe ko Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021/2022 mu cyiciro cya mbere (D1) n’icya kabiri (D2) mu bagabo izatangira ku itariki ya 30/10/2021.”

Nubwo FERWAFA itigeze ivuga impamvu yateye izi mpinduka, amakuru IGIHE yamenye ni uko byaturutse ku mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatinda kurangira kandi ikaba igomba gutanga amakipe abiri azamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Iyi Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yatangiye ku wa 18 Nzeri, kuri ubu imaze gukinwamo imikino itatu ku makipe menshi mu gihe hasigaye umukino umwe usoza amatsinda, uzakinwa ku wa 30 Nzeri 2021.

FERWAFA yari yateganyijwe ko iyi mikino izarangira tariki ya 11 Ukwakira nyuma y’iminsi itanu hagahita hatangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azabona itike yo kuzamuka muri ¼ mu gihe abiri azakina umukino wa nyuma ari yo azasimbura Sunrise FC na AS Muhanga mu Cyiciro cya Mbere.

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2020/21 mu Cyiciro cya Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .