Shampiyona y’u Rwanda igiye kujya yerekanwa kuri RBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kizajya cyerekana amarushanwa yayo.

Muri aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, impande zombi zatangaje ko zizakorera hamwe, zikagabana inyungu ibonetse.

Umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko abanyamuryango bayo bazabona ibivuye mu nyungu iri shyirahamwe rizaba ryakuye muri ubu bufatanye.

Yagize ati “Iyo basinyana amasezerano ku rwego rwa FERWAFA biba biri mu nyungu rusange. Ntabwo tujya mu nyungu z’umunyamuryango umwe kuri umwe. Ibivamo byose ni iby’abanyamuryango.

Yemeje ko kandi ubu bufatanye butazibanda gusa kuri Shampiyona, ahubwo buzanagera no ku yandi marushanwa ategurwa na FERWAFA.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Asiimwe Arthur, yavuze ko bahisemo kujya berekana imikino y’umupira w’amaguru kuko ikunzwe na benshi mu Rwanda ndetse bazakora ku buryo igera kuri benshi harimo n’abadafite televiziyo.

Ati “Twahisemo umupira w’amaguru kuko ari wo mukino ukunzwe mu gihugu no ku Isi ariko n’indi mikino yose Abanyarwanda bakeneye turayibereka. Byibuze tuzajya twerekana imikino ibiri ku munsi wa Shampiyona.”

"Ikindi ni uko tuzi ko Abanyarwanda mu gihugu baba bashaka gukurikirana umupira ariko siko bose bafite televiziyo, tuzashyiraho urubuga rwo kuri murandasi (online platform) ruzafasha buri wese gukurikirana shampiyona."

FERWAFA yabonye umufatanyabikorwa werekana Shampiyona nyuma y’umwaka umwe itandukanye na Azam TV.

Azam TV yaguze Shampiyona y’u Rwanda guhera mu 2015, ishoramo akabakaba miliyoni $2.35 mu gihe cy’imyaka itanu nubwo aya masezerano yamaze imyaka ine gusa.

Mu mwaka wa mbere, Azam TV yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, uyu muterankunga yatangaga ibihumbi $500 buri mwaka.

Umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène (ibumoso) n'Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Asiimwe Arthur, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire
Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano yo kwerekana Shampiyona y'u Rwanda n'andi marushanwa atandukanye
Shampiyona y’u Rwanda n'andi marushanwa ategurwa na FERWAFA bigiye kujya byerekanwa kuri RBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .