Genoa yaherukaga kunyagirwa na Napoli ibitego 6-0 mu mukino wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru.
Ikinyamakuru Repubblica cyatangaje ko Napoli itozwa na Gennaro Gattuso, igomba kwishyira mu kato kugeza igihe bizagaragarira ko abakinnyi bayo ari bazima nyuma y’uko bahuye na Genoa.
Biteganyijwe ko Genoa izakina na Torino ku wa Gatandatu mu gihe Napoli izahura na Juventus ikinamo Cristiano Ronaldo, ku Cyumweru.
Bivugwa ko guverinoma y’u Butaliyani na Minisiteri ya Siporo muri icyo gihugu, bari gukorana biga uburyo bahangana n’iki cyorezo cyongeye kwaduka muri Serie A.
Ikinyamakuru Corriere della Sera cyatangaje ko guhagarika Shampiyona biri mu buryo bushobora gushyirwa mu bikorwa.
Ni mu gihe mu ntangiriro za Ukwakira hazaba imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu, bityo guhagarika Shampiyona bikaba bitagira ingaruka nini ku ngengabihe ya Shampiyona.
Genoa yatsinzwe na Napoli ku Cymweru mu mukino watinze gutangira kubera ko umunyezamu wayo wa mbere, Mattia Perin, yanduye Coronavirus ku wa Gatandatu ndetse nyuma yaho banemeza ko na Lasse Schone ukina hagati yanduye.
Nyuma yo gupima abandi bakinnyi basigaye, ku wa Mbere nibwo Genoa yatangaje ko 14 bo muri iyi kipe bamaze kwandura Coronavirus.
Genoa ntiyigeze itangaza amazina y’abakinnyi banduye, ariko ikipe irifuza gusubikirwa umukino izahuramo na Torino nubwo Shampiyona yakomeza.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Butaliyani ntirivuga mu mategeko yaryo umubare w’abakinnyi bagomba kuba banduye kugira ngo umukino usubikwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!