Shampiyona y’u Burundi izasubukurwa nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB) ryemeje ko mu minsi icumi iri imbere ibikorwa byose bya ruhago mu gihugu bizasubukurwa, hazaba hashize amasaha 24 habaye amatora ya Perezida.

Itangazo ryasohowe na Perezida wa FFB, Yussuf Mossi, rigaragaza ko ibyo bikorwa by’umupira w’amaguru bizagaruka kuwa 21 Gicurasi 2020, birimo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri ndetse n’amarushanwa yo gukuranamo.

Ibikorwa by’umupira w’amaguru bizatangira nyuma y’umunsi umwe hasojwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, uzasimbura Perezida Pierre Nkurunziza ku butegetsi, ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020.

Iryo tangazo rigira riti “Ndabamenyesha ko amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Burundi azongera gusubukurwa kuwa 21 Gicurasi 2020. Aya arimo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ayo gukuranamo n’ay’icyiciro cya kabiri.’’

Shampiyona y’u Burundi (Primus National League) yahagaritswe by’agateganyo ku wa 13 Mata 2020 kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus yugarije Isi.

Iyi shampiyona yaburaga imikino itatu kugira ngo ishyirweho akadomo. Le Messager Ngozi niyo yari iyoboye urutonde n’amanota 54, igakurikirwa na Musongati ya kabiri n’amanota 50 ariko ifite umukino w’ikirarane.

Imikino y’Igikombe cya Perezida, Burundi President’s Cup, yo yari igeze muri ½, aho amakipe arimo Aigle Noir, Rukinzo, Inter Star na Musongati ariyo agihanganye.

Kawowo Sports yanditse ko imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izasubukurwa ku wa 22 Gicurasi kugeza ku wa 26 Kamena 2020 mu gihugu hose.

Imibare y’abanduye Coronavirus mu Burundi igaragaza ko bageze kuri 15 mu gihe umuntu umwe ariwe gusa wahitanywe n’iyi ndwara.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Burundi byatangiye tariki 27 Mata 2020, bikaba biteganyijwe ko bizamara iminsi 21. Amatora ya Perezida mu Burundi ateganyijwe tariki 20 Gicurasi uyu mwaka.

Shampiyona y’u Burundi n'andi marushanwa akinirwa mu gihugu azasubukurwa nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 20 Gicurasi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .