Shampiyona y’u Bubiligi yasojwe itarangiye kubera Coronavirus, Club Brugge izahabwa igikombe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mata 2020 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Byitezwe ko ikipe ya Club Brugge ari yo izahabwa igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi nyuma y’uko inama y’abayobozi ba Jupiler Pro League bemeje ko uyu mwaka w’imikino ugomba gushyirwaho akadomo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2020, usabwa gukurikizwa, aho icyemezo cya nyuma kizemerezwa mu nama y’Inteko Rusange izaba tariki ya 15 Mata, ariko bivugwa ko nta gishya bizahinduraho.

Club Brugge ni yo yari iya mbrere n’amanota 70 mu mikino 29 yari imaze gukinwa, aho yarushaga amanota 15 KAA Gent ya kabiri mu gihe haburaga umukino umwe ngo umwaka w’imikino usanzwe urangire, hakurikireho imikino ya play-offs ihuza amakipe atandatu ya mbere, hakamenyekana iyegukana igikombe.

Urutonde rwa Shampiyona ruzakomeza uko ruhagaze ubu, bivuze ko nta munsi wa 30 uzakinwa ndetse bivuze ko KAA Gent ya kabiri izaca mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda ya UEFA Champions League mu mwaka utaha.

Inama izaba tariki ya 15 Mata izemeza niba hazabaho umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu cyangwa imikino ya play-offs yo gufasha amakipe kubona itike ya Europa League no kuguma mu cyiciro cya mbere ku ari mu myanya ya nyuma.

Kugeza ubu Charleroi yahita ibona itike ya Europa League mu gihe Antwerp na Standard Liège zaca mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda.

Antwerp ishobora kubona itike y’amatsinda ako kanya mu gihe yatsinda umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu izahuramo na Club Brugge, ariko icyemezo cya nyuma niba uyu mukino uzaba, kizafatwa n’itsinda ry’abagabo barimo Joseph Allijns (KV Kortrijk), Pierre François (Pro League), Michel Louwagie (AA Gent), Eddy Cordier (Zulte Waregem), Peter Croonen (Pro League & Racing Genk) na Philippe Bormans.

Iri tsinda ni ryo rizemeza niba hazaba umukino wo kwishyura hagati ya OHL na Beerschot (aho Beershot yatsinze1-0 mu mukino ubanza wa play-offs) zombi zihataniye kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Riziga kandi niba Waasland-Beveren ikinamo Umunyarwanda Bizimana Djihad izaguma mu cyiciro cya mbere mu gihe haba umukino usoza icyiciro cya kabiri n’uburyo umwaka utaha hashobora kuba Shampiyona y’amakipe 18 irimo Beveren, OHL na Beerchot mu gihe nta mukino wongeye gukinwa muri uyu mwaka w’imikino.

Uko Shampiyona y’u Buligi yasojwe ku munsi wa 29

  • 1 Club Brugge 70 punten
  • 2 KAA Gent 55
  • 3 Charleroi 54
  • 4 Antwerp 53
  • 5 Standard 49
  • 6 KV Mechelen 44
  • 7 KRC Genk 44
  • 8 Anderlecht 43
  • 9 Zulte Waregem 36
  • 10 Excel Moeskroen 36
  • 11 KV Kortrijk 33
  • 12 STVV 33
  • 13 KAS Eupen 30
  • 14 Cercle Brugge 23
  • 15 KV Oostende 22
  • 16 Waasland-Beveren 20
Club Brugge izahabwa igikombe cya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi nyuma y'uko isojwe itarangiye kubera Coronavirus
Waasland-Beveren ikinamo Bizimana Djihad yari iya nyuma ndetse yashoboraga kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .