00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda igiye kugaruka nyuma y’iminsi 15 ihagaze

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 05:31
Yasuwe :

Kuva ku itariki ya 16 Nzeri 2022, mu Rwanda no ku isi hose shampiyona yarahagaze abakinnyi bajya mu mikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu ariko ubu igiye gusubukurwa. Shampiyona yo mu Rwanda nayo izasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022.

Iyi mikino mpuzamahanga kandi yasize hari amakipe yo mu Rwanda atarakinnye iminsi yose ya shampiyona kubera kuba yari yaritabiriye imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Muri ayo harimo ikipe ya AS Kigali FC yakinaga imikino ya CAF Confederations Cup yagombaga gukina na Mukura VS ku munsi wa kabiri na Musanze FC ku munsi wa Gatatu. Indi kipe ni APR FC yagombaga gukina na Bugesera FC ku munsi wa Kabiri na Police FC ku munsi wa Gatatu.

Aya makipe yose arakomezanya n’andi mu mukino w’umunsi wa kane, naho iminsi yo gukina imikino y’ibirarane yo ikazamenyeshwa nyuma.

Ku wa Gatandatu hazaba imikino izahuza Kiyovu Sports na Sunrise FC, Bugesera FC na Etincelles FC, Marine FC na Rayon Sports FC, Mukura VS na Gorilla FC, Police FC na Gasogi United FC.

Iyi mikino izakomeza ku Cyumweru hakina Rutsiro FC yakira AS Kigali FC, Rwamagana City yakire APR FC ndetse na Musanze izakira Espoir FC.

Shampiyona yasubitswe ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports arizo zifite amanota yose kuko zari zifite amanota 9/9, ndetse zinganya n’ibitego bine zizigamye. Gasogi United niyo yazigwaga mu ntege n’amanota 7/9 n’ibitego bibiri izigamye.

Uyu munsi wasubitswe hari amakipe atarabona intsinzi n’imwe harimo Police FC, Bugesera FC na Rwamagana yari ku mwanya wa nyuma kuko idafite inota na rimwe ndetse n’umwenda w’ibitego bine.

Imikino ya shampiyona igiye kugaruka nyuma y'akaruhuko k'amakipe y'ibihugu
Abafana bagiye kongera gusubira ku bibuga kureba imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .