Ibaruwa Umuyobozi w’Icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice yandikiye FERWAFA ku wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024 isaba iri shyirahamwe kwimura umukino ifitanye na Kiyovu Sports ku wa Gatanu, kubera impamvu bavuga ko zitabaturutseho.
Ikomeza igaragaza ko n’Urucaca rwabyemeye binyuze ku muyobozi warwo Nkurunziza Bugingo David.
Isoza ivuga ko bikunze uyu mukino washyirwa ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024.
Ni mu gihe kandi na Musanze FC yasabye FERWAFA kwimurirwa umukino izakiramo Muhazi United ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 kubera imurikagurisha riri kubera muri Stade Ubworoherane.
Ibi bibaye nyuma y’aho AS Kigali na Musanze ariyo makipe yatangiye nyuma imyitozo kubera ibibazo yarimo. AS Kigali yasoje umwaka ushize mu buzima bugoye yatinze kubona ubuyobozi bushya ndetse n’amafaranga yo kwitegura umushya.
Ni mu gihe Kiyovu yo yari mu ruhuri rw’ibibazo byo kwishyura amadeni ya miliyoni zirenga 400 Frw, yari yahagarikiwe kugura abakinnyi n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ndetse n’ibindi byinshi.
Mu gihe iri shyirahamwe ryakwemera ubusabe bw’aya makipe, bivuze ko shampiyona yaba itangiranye ibirarane bine kuko APR FC na Police FC ziri mu Mikino Nyafurika, imikino yazo yashyizwe tariki 18 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!