Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020, hashize icyumweru kimwe itangiye, ni nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isanze hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 ndetse hakaba hatarakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryategetswe gupimisha amakipe yose, yamara kubona ibisubizo akarekura abakinnyi n’abandi bakozi bayo bagasubira mu miryango yabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, kigaruka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko Shampiyona izasubukurwa vuba bitewe n’aho ibiganiro na FERWAFA bigeze.
Yavuze ko kandi ibyo bizagerwaho mu gihe iri Shyirahamwe rizaba ryagaragaje uburyo buhamye bwo kurinda abakinnyi n’abatoza no gukumira ubwandu bwagaragaye mu makipe.
Ati “Urwego rushinzwe umupira w’amaguru umunsi ku wundi, nk’uko twabibasabye barimo gusubiramo amabwiriza n’ingamba bita ku ngingo imwe ku yindi ndetse bakazashyikiriza inzego za Leta zishinzwe kurwanya COVID-19 uko izo ingamba zizubahirizwa.”
“Umwihariko hano ni uwo kurinda cyane no gukumira ubwandu mu bakinnyi, no mu bandi bakozi b’ikipe ndetse n’abandi barebwa n’iyi Shampiyona. Hagomba kugaragara uburyo hazabaho gukumira ubu bwandu n’uburyo umwiherero uzasubukurwa kuko warahagaze. Byose ni ingamba bagomba kugaragariza urwego rwa Minisiteri, bakabitugaragariza, noneho tukabona kubyigaho n’izindi nzego zibishinjwe. “
Yakomeje agira ati “Igihe bazaba babitugejejeho nibwo tuzabyigaho nabo bakabona igisubizo, ariko Shampiyona yo izasubukura vuba nkurikije ibiganiro bimaze iminsi biri hagati yacu n’urwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe nyuma y’iminsi yayo itatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC amaze iminsi mu kato.
Kugeza ubu amakipe umunani yamaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19, yatangajwe na Minisiteri ya Siporo, ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Rutsiro FC, Amagaju FC na Rutsiro FC.
Inkuru bifitanye isano: Amakosa yakozwe kugeza ubwo Shampiyona Nyarwanda y’umupira w’amaguru ihagaritswe kubera COVID-19


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!