00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona igiye gusubukurwa amakipe apimwa na RBC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mutarama 2022 saa 01:19
Yasuwe :

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwa ku wa 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa 12 mu gihe amakipe azajya apimwa ku buntu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku munsi w’umukino.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya akomorera imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, isaba ko ahuzwa n’ay’izo ngaga ajyanye no kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Iraguha David, yabwiye IGIHE ko bitarenze kuri uyu wa Mbere, amabwiriza avuguruye ashyikirizwa amakipe mu gihe Shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022.

Ati “Ikigezweho ni ugufata amabwiriza mashya tukayahuza n’ayari asanzwe kandi uyu munsi arara ahawe amakipe. Imyitozo uyu munsi irasubukurwa, ariko Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Mutarama. Bazakomereza aho bari bageze, ni ku munsi wa 12.”

Uyu muyobozi yemereye IGIHE ko amakipe azajya apimwa ku buntu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku munsi w’umukino, ariko azakomeza kwiyishyurira ibipimo by’inshuro imwe mu gihe cy’imyitozo.

Ati “RBC ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, uru rwego rwemeye ko ruzajya rufata ibipimo bya Rapid test ku munsi w’umukino nta kiguzi. Ku myitozo, hazajya hazamo inshuro imwe, iyo yishyurwe n’ikipe.”

Ubwo Shampiyona yasubikwaga mu mpera za 2021, Kiyovu Sports yari ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu mikino 11 yari imaze gukinwa, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri ariko ifite ibirarane bibiri.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 12 wa Shampiyona:

  • Etincelles FC vs Marines
  • Rayon Sports vs Musanze FC
  • AS Kigali vs Rutsiro FC
  • Espoir FC vs Etoile de l’Est
  • Kiyovu Sports vs APR FC
  • Gorilla FC vs Bugesera FC
  • Gasogi United vs Gicumbi FC
  • Mukura VS vs Police FC
Umukino wa Kiyovu Sports na APR FC uri mu itegerejwe na benshi ku munsi wa 12 wa Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .