Seville yasezereye Manchester United ikomeza kwandika amateka muri Europa League (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Luuk de Jong cyafashije FC Seville kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League itsinze Manchester United 2-1 mu mukino umwe wa ½ wabereye mu mujyi wa Cologne mu Budage kuri iki Cyumweru.

Manchester United yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2017, yatangiye neza umukino, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes kuri penaliti yo ku munota wa karindwi ubwo Diego Carlos yakiniraga nabi Marcus Rashford mu rubuga rw’amahina.

Fred yashoboraga gutsinda gitego cya kabiri ku mupira yaherejwe na Bruno Fernandes awutera ku nshundura ntoya mu gihe Lukas Ocampos yahushije uburyo bwiza ku mupira washyizwe muri koruneri na David De Gea.

Byasabye Seville gutegereza umunota wa 25, yishyurirwa na Jesús Joaquín Fernández Sáenz de la Torre ‘Suso’ ku mupira wahinduwe na Sergio Reguilon.

Manchester United yongeye gusatira ishaka igitego, ariko ihusha uburyo bw’abarimo Anthony Martial wateye umupira wagiye hejuru na Marcus Rashford wateye undi w’umuterekano ugakurwamo n’umunyezamu Yassine Bounou.

Abongereza bongeye kugaruka mu kibuga bari hejuru mu gice cya kabiri, Mason Greenwood ananirwa kuroba umunyezamu Bounou mbere y’uko na Martial abona uburyo bubiri bwasubijwe inyuma n’uyu Munya-Maroc w’imyaka 29.

Habura iminota 12 ngo umukino urangire, Seville yatsindiwe igitego cy’intsinzi na Luuk de Jong ku mupira wahinduwe na Jesus Navas, yungukira ku bwumvikane buke hagati ya Victor Lindelof na Aaron Wan-Bissaka bari imbere y’izamu.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa 21 Kanama, Seville izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Inter Milan na Shakhtar Donetsk zizahurira mu wundi mukino wa ½ uzaba ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama saa 21:00.

Ni ku nshuro ya gatandatu Seville igiye gukina umukino wa nyuma wa Europa League ndetse yatwaye iri rushanwa inshuro eshanu ziheruka.

Bruno Fernandes yafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United kuri penaliti yabonetse mu minota ya mbere
Fernandes yishimira igitego cya Manchester United
Abakinnyi ba Seville bishimira igitego yishuriwe na Suso
Brandon Williams ahanganiye umupira Youssef En-Nesyri
Julen Lopetegui utoza Seville FC, areba uko abakinnyi be bitwara mu kibuga
Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Paul Pogba agerageza gucenga Fernando na Carlos ba Seville
Mason Greenwood yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wakuyemo na Yassine Bounou
Luuk De Jong atsinda igitego cyahesheje Seville kugera ku mukino wa nyuma
Seville yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatandatu
Bruno Fernandes ashwana na Victor Lindelof nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .