Umukobwa we, Corinne, yemeje aya makuru mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru Blick, ariko yirinda kuvuga byinshi ku burwayi bwe.
Ati “Umubyeyi wanjye ari mu bitaro kandi ari kugenda amererwa neza buri munsi. Akeneye igihe, akaruhuka.”
“Mu izina ry’umuryango wanjye, ndashaka ko mutamwinjirira mu buzima.”
Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ubuzima bwa Blatter butameze neza, ariko na none atarembye cyane.
Si ku nshuro ya mbere uyu mugabo w’imyaka 84 agiye mu bitaro kuko yahaherukaga mu Ugushyingo 2015 na Nyakanga 2016.
Uyu wahoze ari Perezida wa FIFA, yakuwe kuri uyu mwanya mu 2015 nyuma y’imyaka 17 ku buyobozi.
Blatter yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itandatu nyuma yo gushinjwa gutanga ruswa.
Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS) rwabanje guhanisha Blatter na Michel Plattini wayoboraga UEFA, imyaka umunani, ariko nyuma yo kujurira igirwa itandatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!