Blatter wahoze ayobora FIFA yemeye ko iperereza ry’Abanyamerika ari ryo ryatumye yegura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kamena 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ku wa Mbere, Joseph "Sepp" Blatter wahoze ari Perezida wa FIFA, yemeye ko icyemezo cyo kwegura ku buyobozi bukuru bw’umupira w’amaguru ku Isi, cyatewe n’igitutu cy’iperereza ry’Abanyamerika, ku byaha bya ruswa.

Blatter yashinje Abanyamerika kuba barahinduye gahunda ku iperereza muri FIFA, ubwo yari amaze kwegura. Yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’ u Busuwisi ko ari we wafashwe nk’ikibazo, kuko amaze kugenda ibyabaga muri FIFA byahise birangira.

Ati “Baravuze ngo umuyobozi mukuru agomba kugenda, noneho ndeka manda yanjye. Hanyuma mu buryo butunguranye FIFA ntikiri umuryango urangwamo ruswa ku bashinjacyaha bo muri Amerika, ahubwo nabirenganiyemo."

Muri Kamena 2015, Blatter w’imyaka 84 yaretse manda ye muri FIFA nyuma yo kongera gutorerwa kuba perezida w’uru rwego.

Kwegura kwe byaje nyuma gato y’uko abakozi ba FIFA bafatiwe i Zürich mu rwego rwo gukora iperereza kuri ruswa, ryakorwaga n’Abanyamerika.

Komite ishinzwe imyitwarire ya FIFA yahise ihagarika Sepp Blatter mu bikorwa by’Umupira w’amaguru kuva mu Ukwakira 2015. Mu Ukuboza uwo mwaka, byemejwe ko azaramara imyaka itandatu ntaho ahurira n’ibyo bikorwa.

Blatter yatorewe kuba perezida wa FIFA bwa mbere mu 1998. Mu gihe yari ayoboye, Igikombe cy’isi cyabaye kimwe mu byinjiza amafaranga menshi muri siporo, ariko manda ye yaranzwe no gutanga kwakira amarushanwa bidaciye mu mucyo, harimo n’Igikombe cy’Isi cya 2006 cyabereye mu Budage.

Nyuma yo kwegura, mu 2016 FIFA yatoye Gianni Infantino, Umusuwisi ukomoka mu Butaliyani - wakoraga mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) - nk’umusimbura wa Blatter.

Blatter yavuze ko yizera ko abayobozi b’Abasuwisi baharuriye inzira Infantino – w’Umusuwisi nka Blatter – kugira ngo afate uyu mwanya ukomeye.

Ati "Birasa n’aho Infantino yashakaga guharura inzira igana ku mwanya wa perezida wa FIFA."

Blatter yise kandi Infantino "umuntu wiyumva ko akomeye" kandi ushaka guhindura "umupira w’amaguru uruganda runini rw’amafaranga."

Sepp Blatter wayoboraga FIFA yemeye ko iperereza ry’Abanyamerika ryatumye yegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .