Sepp Blatter wayoboraga FIFA ari gukorwaho iperereza kubera miliyoni 1$ yishyuye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kamena 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari perezida wa FIFA, Sepp Blatter, ni we uri kurebwaho n’iperereza ku byaha mu Busuwisi, aho akekwaho gukoresha nabi miliyoni $1 yishyuye.

Blatter yamenyeshejwe n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Busuwisi ko aregwa kubera inguzanyo bivugwa ko FIFA yayoboraga, yahaye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Trinidad &Tobago mu 2010.

Ni ikirego giheruka gukorwa mu iperereza rihuriweho n’u Busuwisi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, rihuza FIFA n’amafaranga adasanzwe yishyuwe Jack Warner, wahoze ari visi perezida we ukomoka muri Trinidad, kuri ubu urwanya koherezwa muri Amerika.

Jack Warner yamaze igihe kirekire agenzura ibijyanye n’amatora muri FIFA kugeza igihe yayivagamo, nyuma yo kugira uruhare mu guha ruswa abatora ngo barwanye Sepp Blatter mu 2011.

Babiri bahoze ari abayobozi bakuru ba FIFA barimo umunyamabanga mukuru, Jerome Valcke n’umuyobozi ushinzwe imari, Markus Kattner, na bo bagaragajwe nk’abaregwa.

Kuri uyu wa Gatandatu Ubushinjacyaha bukuru bw’u Busuwisi bwatangaje ko igihe cyo gukurikirana ibyaha bishinjwa Blatter cyongerewe mu kwezi gushize kugira ngo hongerwemo Valcke na Kattner. Aba bagabo bombi birukanwe na FIFA mu 2016.

Blatter yahakanye ko hari ikibi yakoze mu myaka isaga 10 yabayemo ibibazo by’ikoreshwa nabi ry’umutungo. Yahagaritswe ku buyobozi bwa FIFA mu 2015.

Sepp Blatter wayoboraga FIFA ari gukorwaho iperereza kubera miliyoni 1$ yagurijwe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru rya Trinidad & Tobago mu 2010

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .