Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, ni bwo aba bagabo bombi, bitabye Urukiko rw’Ubujurire rw’u Busuwisi nyuma y’imyaka ibiri n’igice bagizwe abere ku byaha byo kwakira no gutanga amafaranga atemewe.
Aba bagabo bombi bagejejwe imbere y’ubutabera kubera miliyoni 1,6£ Blatter yahaye Platini mu 2011. Bombi bahakana ibyo baregwa, bavuga ko nta kosa bakoze ndetse ko amafaranga yohererejwe Platini yari inyishyu y’ubujyanama yahaga FIFA kuva mu 1998 kugeza mu 2002.
Mu 2022 bagizwe abere, ariko ubushinjacyaha bujuririra icyo cyemezo, aho bwifuzaga ko bakatirwa igifungo cy’amezi 20 gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri. Ibi bigakorwa kuri Blatter na Platini kandi bagasubiza amafaranga.
Mu 2015, FIFA yahagaritse aba bagabo bombi imyaka umunani muri ruhago kubera kurenga ku mategeko yayo.
Nubwo ibihano byabo byagabanyijwe, uruhare rwabo mu mupira w’amaguru rwahise rugabanuka ku buryo bugaragara, ndetse banatakarizwa icyizere n’abawurimo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!