Aba bagabo bombi, bari bafite amazina akomeye muri ruhago y’Isi, bazitabira Urukiko rw’Ubujurire rw’u Busuwisi nyuma y’imyaka ibiri n’igice bagizwe abere ku byaha byo kwakira no gutanga amafaranga atemewe.
Abashinjacyaha b’u Busuwisi bateye utwatsi icyo cyemezo cy’urukiko kuva mu 2022, byatumye hagomba kongera kubaho undi mwanzuro w’urubanza uzafatirwa mu Mujyi wa Muttenz, hafi y’i Basel.
Aba bagabo bombi bagejejwe imbere y’ubutabera kubera miliyoni 1,6£ Blatter yahaye Platini mu 2011. Bombi bahakana ibyo baregwa, bavuga ko nta kosa bakoze ndetse ko amafaranga yohererejwe Platini yari inyishyu y’ubujyanama yahaga FIFA kuva mu 1998 kugeza mu 2002.
Mu 2015 ni bwo Blatter na Platini bahagaritswe imyaka umunani muri ruhago kubera kurenga ku mategeko ya FIFA. Nubwo ibihano byabo byagabanyijwe nyuma, ariko guhagarikwa byashyize akadomo ku buyobozi bwabo muri ruhago.
Mu 2022 ni bwo bagizwe abere, ariko ubushinjacyaha bujuririra icyo cyemezo, aho bwifuza ko bakatirwa igifungo cy’amezi 20, gisubitse mu gihe imyaka ibiri haba kuri Blatter na Platini, ndetse bagasubiza amafaranga.
Impande zombi zifite uburenganzira bwo kuzajuririra icyemezo cyizafatwa mu Rukiko Rukuru rw’u Busuwisi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!