00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seninga yazamuye Sunrise FC mu Cyiciro cya Mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 June 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Umutoza Seninga Innocent yafashije Sunrise FC kongera kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nyuma y’umwaka umwe yari imaze imanutse.

Sunrise FC yazamutse nyuma yo gusezerera Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi yahuje aya makipe. Umukino ubanza warangiye iyi Kipe yo mu Burasirazuba itsinze ibitego 3-0.

Umukino wa ½ wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022.

Sunrise FC yari yasuye ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 24; kiza kwishyurwa na Mukunzi Vivens ku munota wa 35 ku ruhande rwa Vision FC.

Iyi Kipe yahise ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 29 Kamena. Izahura n’izava hagati ya Rwamagana City FC na Interforce FC zizakina tariki ya 22 n’iya 25 Kamena 2022.

Uyu mukino wa Rwamagana City FC na Interforce FC wakererewe gukinwa kubera ubujurire bwa Rwamagana City FC yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryabanje gusezerera Rwamagana City mu irushanwa ritegeka ko iterwa mpaga ishinjwa gukinisha Mbanza Joshua ngo wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Ubujurire bwa Rwamagana City bwaje guhabwa ishingiro ndetse iyi kipe yemererwa gukomeza nyuma yo gusanga yararenganyijwe.

Sunrise FC yari imaze umwaka umwe imanutse, yari yajyanye na AS Muhanga, yo izongera gukina mu Cyiciro cya Kabiri n’umwaka utaha.

Nubwo yari imaze kumanuka, Sunrise FC yagumanye abakinnyi bayo bakomeye ndetse umutoza Seninga Innocent wahawe akazi, yongeramo amaraso mashya arimo Rucogoza Djihad yavanye muri Bugesera FC.

Sunrise FC n’indi kipe bizazamukana, zizasimbura Etoile de l’Est na Gicumbi FC zasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka zivuyemo.

Seninga Innocent wazamuye Sunrise FC ni rimwe mu mazina azwi kandi akomeye mu batoza mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2021 ni bwo yatandukanye na Musanze FC maze mu Ukwakira 2021, ahita ahabwa gutoza Sunrise FC yari mu Cyiciro cya Kabiri.

Sunrise FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere nyuma y'umwaka yari imaze imanutse mu cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .